Perezida Zelensky wa Ukraine, yakunze kuvuga ko kugira ngo icyo gihugu cyizere umutekano wacyo mu buryo bwuzuye nyuma y’intambara kirimo n’u Burusiya, bisaba ko cyakirwa muri OTAN, umuryango ufite ingingo ivuga ko iyo uteye kimwe mu bihugu biwugize, uba uteye ibihugu byose, ibyumvikanisha ko ugomba kwitegura intambara n’ibihugu 32 biwugize.
U Burusiya bwakomeje gutangaza ko mu gihe Ukraine yajya muri OTAN, byaba ari ikibazo ku mutekano wayo kuko ibihugu biri muri uyu muryango byaba biri kurushaho kwegera umupaka wayo, ibintu bwashimangiye ko butakwishimira.
Trump yongeye gushimangira ko Ukraine idashobora kwinjira muri uyu muryango, ati “Dukwiriye kwibagirwa ingingo yo kujya muri OTAN [Kwa Ukraine]. Niyo mpamvu ibi byose byatangiye,”
Trump kandi yavuze ko mu biganiro bigamije kurangiza iyi ntambara, harimo n’ingingo ishobora gusaba Ukraine kwemera guhara ubutaka yahoranye, ariko bukaza kwigarurirwa n’u Burusiya mu ntambara, ikintu Perezida Zelensky yakunze kwamaganira kure.
Gusa yakomeje avuga ko n’u Burusiya bukwiriye kugira ahantu busubiza Ukraine, ariko ntabwo yigeze avuga ahariho.
Trump yabigarutseho nyuma y’uko mu ntangiriro za Gashyantare, Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, yatangaje ko Ukraine igomba kwakira ko itazigera isubizwa ahantu hafashwe n’u Burusiya kuva mu 2014 ndetse ko idashobora kwinjira muri OTAN.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov yakiriye neza ibyatangajwe na Trump, aho yavuze ko yumva neza umwanya u Burusiya buhagazemo kandi yifuza ko haboneka amahoro arambye.
Ati “Niwe mu muyobozi wa mbere wo mu Burengerazuba, numvishe yemeza ko icyateye ibibazo biri muri Ukraine ari ubuyobozi bwabo budashyitse bwifuza kwinjira muri OTAN.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!