00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yongeye gushimangira ko intambara yo muri Ukraine igomba kurangira

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 5 March 2025 saa 07:26
Yasuwe :

Mu Ijambo yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gushimangira ko intambara imaze imyaka itatu ica ibintu muri Ukraine, igomba guhagarara.

Uyu muyobozi yavuze ko Amerika itakaza amafaranga menshi muri iyi ntambara, nyamara ibyago byo kugira ngo igere muri icyo gihugu biri hasi cyane.

Ati "Miliyoni z’Abanya-Ukraine n’Abarusiya barapfuye bidakwiriye, abandi barakomereka muri iyi ntambara idafite iherezo."

Uyu mugabo yongeyeho ko ari gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi ntambara irangire vuba, ashinja ibihugu by’i Burayi kugira uruhare ruto mu gukemura iyi ntambara.

Trump yashimangiye ko ari gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi ntambara ishyirweho iherezo, asaba impande zose bireba kugira uruhare mu biganiro bigamije kuyirangiza.

Trump yashimangiye ko intambara hagati y'u Burusiya na Ukraine igomba guhagarara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .