Trump yagaragaje ko icyo kigo gikoresha uko gishoboye kikagaragaza gusa inkuru zimuvuga nabi, kigashyira imbere izivuga neza Kamala Harris bahanganye.
Abinyujije ku rubuga rwe Truth Social Trump yagize ati “Byagaragaye ko Google igaragaza inkuru mbi gusa kuri Donald J Trump, bigakorwa ku bushake mu gihe mugenzi wanjye Kamala Harris we agaragazwa neza.”
Mu ntangiriro z’uku kwezi ikigo Media Research Center cyagaragaje ko Google ishyira imbere cyane kwerekana Kamala Harris kurusha uko igaragaza Trump n’ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Google yahise ibihakana, ivuga ko ari ukuyisebya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!