Uyu mushinga urimo ingingo yo kugabanya amafaranga ashyirwa muri gahunda yo gufasha abatishoboye kwivuza (Medicaid) no kongera inguzanyo Amerika ihabwa.
Byitezwe ko uyu mushinga uzatuma Abanyamerika barenga miliyoni 12 batakaza ubwishingizi bwabo bw’ubuzima, yongere inguzanyo Amerika ihabwa igere kuri miliyari miliyari 39.300.
Umuhango wo gushyira umukono kuri uyu mushinga wahuriranye n’ibirori by’umunsi w’Ubwigenge bwa Amerika, byaryohejwe n’akarasisi k’indege ya B-2 Spirit iri mu zifashishijwe mu bitero biherutse kugabwa muri Iran.
Nyuma yo gushyira umukono kuri uyu mushinga yise “One Big Beautiful Bill Act", Trump yibukije ko yatsinze nk’uko Amerika yatsinze mu minsi ishize, ubwo indege za B-2 Spirit zarasaga muri Iran.
Yagize ati “Mu Ugushyingo, Abanyamerika baduhaye inshingano y’amateka. Iyi ni intsinzi ya demokarasi ku munsi w’amavuko wa demokarasi.”
Perezida Trump yashyize umukono kuri uyu mushinga nyuma y’aho utowe n’imitwe yombi y’Inteko ishinga amategeko. Umukono we ushimangira ko wemejwe bidasubirwaho.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!