00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yivuze imyato nyuma yo gusinya ku mushinga w’ingengo y’imari utavugwaho rumwe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 July 2025 saa 11:09
Yasuwe :

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yivuze imyato nyuma yo gushyira umukono ku mushinga w’ingengo y’imari ivuguruye utavugwaho rumwe n’Abanyamerika.

Uyu mushinga urimo ingingo yo kugabanya amafaranga ashyirwa muri gahunda yo gufasha abatishoboye kwivuza (Medicaid) no kongera inguzanyo Amerika ihabwa.

Byitezwe ko uyu mushinga uzatuma Abanyamerika barenga miliyoni 12 batakaza ubwishingizi bwabo bw’ubuzima, yongere inguzanyo Amerika ihabwa igere kuri miliyari miliyari 39.300.

Umuhango wo gushyira umukono kuri uyu mushinga wahuriranye n’ibirori by’umunsi w’Ubwigenge bwa Amerika, byaryohejwe n’akarasisi k’indege ya B-2 Spirit iri mu zifashishijwe mu bitero biherutse kugabwa muri Iran.

Nyuma yo gushyira umukono kuri uyu mushinga yise “One Big Beautiful Bill Act", Trump yibukije ko yatsinze nk’uko Amerika yatsinze mu minsi ishize, ubwo indege za B-2 Spirit zarasaga muri Iran.

Yagize ati “Mu Ugushyingo, Abanyamerika baduhaye inshingano y’amateka. Iyi ni intsinzi ya demokarasi ku munsi w’amavuko wa demokarasi.”

Perezida Trump yashyize umukono kuri uyu mushinga nyuma y’aho utowe n’imitwe yombi y’Inteko ishinga amategeko. Umukono we ushimangira ko wemejwe bidasubirwaho.

Umuhango wo gusinya kuri uyu mushinga waranzwe n'akarasisi k'indege zirimo B-2 Spirit
Uyu mushinga Trump yawise One Big Beautiful Bill Act

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .