Kuva mu ntangiriro za Gashyantare 2025, Trump yafashe icyemezo cyo kuzamura umusoro ku bicuruzwa biva mu mahanga mu rwego rwo kwihimura, asobanura ko na byo bisanzwe bica umusoro mwinshi ibicuruzwa biva muri Amerika.
U Bushinwa bwaje ku isonga mu bihugu Trump yazamuriye imisoro, ayigeza ku rugero rwa 245% kuko ngo iki gihugu cyo muri Aziya cyasuzuguye ubucuruzi mpuzamahanga. Iyo yashyiriyeho ibindi bihugu birenga 75 yayihagaritse by’agateganyo mu minsi 90, asobanura ko byemeye kuganira na Amerika.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Time ku minsi 100 amaze asubiye ku butegetsi, Trump yavuze ko u Bushinwa n’ibindi bihugu hafi ya byose ku Isi byari bimaze igihe bisarura Amerika, kuko ngo byayitwaraga arenga miliyari 2000 z’Amadolari ku mwaka.
Ati “Iyo bigeze hafi ya miliyari 2000 z’Amadolari, mbyita igihombo. Bamwe si ko babyumva ariko ni igihombo. Navuga ko iyo ibyinjiye mu gihugu birusha miliyari 2000 z’Amadolari ibyasohotse, mbifata nk’igihombo.”
Yabajijwe niba abona gahunda ye yo kuzamurira imisoro ibicuruzwa biva mu mahanga ari intsinzi, asubiza ko koko ari intsinzi yuzuye mu rwego rw’ubukungu, kuko izatuma na Amerika ishobora kwinjiza amafaranga menshi aturuka mu bihugu ahamya ko byayikamuraga.
Ati “Kubera ko igihugu kizabyungukiramo. Reba ibyo u Bushinwa bwadukoreye. Baducaga 100%. Urebe u Buhinde, bwaducaga 100-150%. Urebye Brazil, ukareba ibihugu byinshi, uko ni ko bibayeho. Ni uko byakize.”
Yasobanuye ko mu gihe Amerika itashyiriraho imisoro ibicuruzwa biva mu mahanga, nta bigo by’ishoramari bishobora kubakayo inganda kuko biba byorohewe, agaragaza ko kuzamura umusoro bizatuma bijya kubaka inganda muri North Carolina no mu zindi Leta zabo.
Ati “Bibaye ari zeru, ntibyaza kubera ko nta misoro byaba byishyura. Mwibuke ko bibaye bikorera ibicuruzwa hano, nta misoro byatanga. Iyi ni intsinzi ikomeye. Ntabwo mwari mubizi ariko iyi ni intsinzi. Turi kwakira miliyari na miliyari z’Amadolari, amafaranga tutakiraga mbere. Icy’ingenzi kurusha ibindi, kubera amafaranga turi kwakira, ibyo bigo bigiye kugaruka, bikorere ibicuruzwa hano.”
Trump yavuze ko hari ibigo byatangiye gusubiza inganda zabyo muri Amerika kubera gutinya imisoro. Yatanze urugero kuri Mexique, asobanura ko ibikorwa byo kubaka inganda zikora imodoka byahagaze muri iki gihugu byahagaze, byimurirwa muri Amerika.
Ati “Muri Mexique, inganda nyinshi zikora imodoka zubakwagayo zarahagaze. Zose ziri kuza mu gihugu cyacu. Tugiye, mugiye kubona inganda zikora imodoka zo kuri urwo rwego mutigeze mubona mbere.”
Trump yavuze ko amafaranga Amerika iri gukura ku bindi bihugu ari menshi kurusha uko byahoze bitewe n’iyi misoro, kandi ngo bizakomeza. Yateguje ko ubukungu bw’iki gihugu bugiye kuzamuka mu gihe gito.
Ati “Kandi ni itangiriro…Igihugu cyacu kigiye gukira cyane mu gihe kitari kirekire. Ibyo nabikoze muri aya mezi atatu gusa.”
Trump yagaragaje ko atumva uburyo ibigo bikomeye by’Abanyamerika bishora imbaraga mu mahanga. Yatungaga urutoki kuri Apple ikorera mudasobwa na telefone nyinshi mu Bushinwa.
Ati “Apple yashoye miliyari 500 z’Amadolari mu kubaka inganda. Ntabwo bari barigeze bashora imari muri iki gihugu.”
Yasobanuye ko ikigo cy’ikoranabuhanga cya Nvidia kiyoborwa n’Umunya-Taiwan Jensen Huang cyemeye gushora muri Amerika imari ya miliyari 500 z’Amadolari, TSMC ya Che Chia Wei na we wo muri Taiwan na yo yemera gushoraho nk’ayo, kandi ngo hari n’ibindi bigo bigera kuri 200 biri mu nzira yo kumvikana na Amerika.
Ati “Ndakubwira impamvu mbizera. Icya mbere, ntekereza ko ari abantu bo kwizerwa. Ariko icy’ingenzi cyane, nta mahitamo bafite kubera ko ntibazashobora kwishyura imisoro mu gihe batabikora. Imisoro iri kuzana ishoramari.”
Umunyamakuru yabajije Trump niba yifuza ko ibicuruzwa byose byakorerwa muri Amerika, asubiza ko hari ibyo adakeneye. Ati “Nk’udupira duto?”, asubiza ati “Sinshobora, naguha urutonde kuko ndarufite, ubaye ubishaka, naruguha.”
Trump yatangaje ko ari kuganira n’ibigo by’ishoramari byo mu bihugu by’inshuti, kugira ngo azoroshye iyi misoro. Ariko ngo na byo bizagira ibyo bishingiraho birimo umusoro byashyiriyeho Amerika n’ubufatanye bisanzwe bifitanye na Amerika.
Yavuze ko inganda nshya zigiye kubakwa muri Amerika nyuma y’aho asubiye ku butegetsi zifite agaciro ka miliyari 7000 z’Amadolari, asobanura ko nta wundi Perezida wa Amerika wigeze asatira uwo muhigo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!