Uyu munyapolitiki usanzwe ari n’umushoramari, yatangarije NBC News ko kuva yatsinda amatora yavuganye n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 70 bamushimira intsinzi, gusa ngo Perezida Putin ntarimo.
Trump warahiriye guhagarika intambara ya Ukraine n’u Burusiya mu masaha atarenze 24 nyuma yo kujya ku butegetsi muri Mutarama 2025, yasobanuye ko vuba cyane ashobora kuvugana na Perezida Putin.
Mu nama yabereye mu mujyi wa Sochi kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2024, Perezida Putin yatangaje ko yashimye uburyo Trump yitwaye nyuma y’aho arokotse urupfu muri Nyakanga, ubwo yaraswaga ugutwi.
Yagize ati “Imyitwarire ye ubwo bageragezaga kumwica narayikunze. Yabaye intwari. Yigaragaje mu buryo bwiza cyane.”
Perezida Putin yaboneyeho gushimira Trump ku bw’intsinzi yabonye muri aya matora, asobanura kandi ko yiteguye kumva igitekerezo cye ku buryo umubano wa Amerika n’u Burusiya wazahuka, intambara yo muri Ukraine ihagararikwa.
Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati “Icyifuzo cyo kuzahura umubano n’u Burusiya, gufasha mu gukemura ikibazo cya Ukraine, ku bwanjye gikwiye kurebwaho byibura.”
Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko Trump ashobora kuvugana na Putin mbere y’uko arahira muri Mutarama 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!