Trump yirukanye umuyobozi mu by’ikoranabuhanga wamuvuguruje ku byavuye mu matora

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 18 Ugushyingo 2020 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuri uyu wa Kabiri yirukanye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Umutekano w’Ikoranabuhanga, Chris Krebs, amuziza ko yashatse kumuvuguruza ubwo yatangazaga ko amatora yagenze neza, mu gihe Trump avuga ko yibwe amajwi.

Krebs yayoboraga Cybersecurity and Infrastructure Security Agency (CISA), kuva icyo kigo cyashingwa mu 2018, nyuma y’ibirego byashinjaga u Burusiya ko bwivanze mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2016.

Nyuma y’amatora yo ku wa 3 Ugushyingo, Trump yanze kwemera ko yatsizwe na Joe Biden, avuga ko yabayemo uburiganya bwinshi ku buryo yakabaye ari we utangazwa ko yatsindiye manda ya kabiri.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Trump yavuze ko amagambo aherutse gutangazwa na Krebs ku bijyanye n’umutekano w’amatora yo muri 2020, atari ukuri.

Yakomeje avuga ko ayo matora yabayemo uburiganya nko kuba harabayemo kurigisa amajwi ye, kugaragaza umubare wa baringa w’abatoye, kuba hataremewe indorerezi aho amajwi yabarurirwaga n’ibindi.

Ku ruhande rwa Krebs, ntabwo yigeze yemeranya na Trump kuko yavuze ko amatora yanyuze mu mucyo no mu bwisanzure, ndetse ko nta buriganya bwabayeho, bityo Joe Biden ari we watsinze, nk’uko BBC yabitangaje.

Ibi byashimangiwe n’abanyapolitiki batandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bavuze ko aya ari yo matora ya mbere mu mateka y’iki gihugu aciye mu mucyo.

Kuba Chris Krebs yarashimangiye ko amatora yagenze neza, ntabwo byanyuze Trump usigaje igihe kigera ku mezi abiri ari perezida w’iki gihugu, wahise akoresha iminsi asigaranye akamwereka umuryango.

Nyuma yo kwirukanwa, Krebs abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ko atababajwe n’iki cyemezo, kuko ibyo Trump yakoze byari mu nshingano ze kandi ko atewe ishema no kurinda umutekano w’igihugu cye.

Ayo matora yababaye ku wa 3 Ugushyingo, Joe Biden yayatsinzemo Trump ku majwi 306, naho Trump utemera ibyayavuyemo yabonye 232.

Perezida Trump yirukanye Chris Krebs amuziza kumuvuguruza (Tom Williams / CQ-Roll Call/Getty Images)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .