Trump yikomye Perezida Macron wavuze ko Umuryango wa NATO uri mu marembera

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 Ukuboza 2019 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yikomye mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron amushinja agasuzuguro nyuma yo kuvuga ko Umuryango w’Ibihugu bihuriye mu bufatanye mu bya Gisirikare, NATO uri mu marembera.

Trump yavuze ko u Bufaransa aribwo bwungukira cyane muri NATO ku buryo bibabaje kubona Perezida wabwo ari we uvuga ayo magambo.

Trump yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Ukuboza 2019, i Londres aho yitabiriye isabukuru y’imyaka 70 uwo muryango umaze ushinzwe.

Yavuze ko NATO ikiriho kandi ikomeye ko ibyo Macron yatangaje ari igitutsi. Yavuze ko ahubwo u Bufaransa aribwo busa n’uburi kuyiyomora nubwo atasobanuye impamvu.

NATO ni umuryango washinzwe nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi yose. Uhuriyemo ibihugu 29 byishyize hamwe bigamije gufashanya mu bya gisirikare ngo bibashe kwirinda no kurwanya ukwaguka kwa Leta z’Abasoviyeti.

Mu kwezi gushize, Macron yavuze ko bibabaje kuba uwo muryango utagishyira hamwe ngo ushakire ibisubizo ibibazo bikomeye.

Yavuze ko uwo muryango umeze nk’uwapfuye mu bitekerezo ndetse ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri kugenda zigabanya uruhare rwazo muri uwo muryango.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Londres, Trump yagize ati “Ni amagambo ababaje cyane. Ndakeka mu Bufaransa ariho hari ubushomeri buri hejuru. Muri make u Bufaransa ntabwo buhagaze neza mu by’ubukungu. Ariya ni amagambo akomeye kuyavuga uzi ko mu Bufaransa ufite ibibazo nka biriya. Ntabwo wakabaye ujya aho uvuga ibyo ubonye kuri NATO, ni agasuzuguro.”

Yakomeje agira ati “Ntawe ukeneye Nato kurusha u Bufaransa. Amerika ibonamo inyungu nke, ni amagambo rero mabi yavuze.”

Perezida Recep Tayyip Erdoğan wa Turikiya na we aherutse kuvuga ko Macron ari we wapfuye mu mutwe aho kuba Nato, avuga ko afite imyumvire mibi.

Guhera kuri uyu wa Kabiri kugeza ku wa Gatatu, abakuru b’ibihugu bigize Nato barahurira mu Bwongereza biga ku bibazo bitandukanye, icy’ingenzi ari ugushaka uburyo bwo kongera ubwirinzi bw’ibihugu bituriye Inyanja ya Baltique.

Icyakora ntabwo ibihugu byose bivuga rumwe kuri icyo gitekerezo kuko nka Turikiya yatangaje ko nibaramuka batayishyigikiye mu kwemeza ko abo yita imitwe yiterabwoba biganjemo inyeshyamba zo muri Siriya ari bo, na yo ngo ntizemera ko ibyo bihugu bihabwa ubwirinzi bwisumbuye.

Trump yavuze ko u Bufaransa aribwo bwungukira cyane muri NATO ku buryo bibabaje kubona Perezida wabwo ari we uyivuga nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .