Kuri ubu ibihugu 23 gusa muri 32 bigize NATO ni byo bishyira mu bikorwa intego yo kugenera ibikorwa by’umutekano 2% by’umusaruro mbumbe wabyo.
Uretse ibyo, Trump asa nk’uwahinduye ibitekerezo kuko ubu yatangaje ko yifuza gukomeza guha inkunga mu bya gisirikare Ukraine ariko anashyira imbaraga ko yakwinjira mu biganiro n’u Burusiya byo guhagarika imirwano.
Icyakora aracyatsimbaraye ku kuba Ukraine itakwinjira muri NATO.
Amakuru ahari agaragaza ko bimwe mu bihugu bigize NATO bisanzwe mu biganiro bigamije kureba uko amafaranga bitanga yava kuri 2% by’ingengo y’imari yabyo akagera kuri 3% n’ubwo benshi bagifite imyungenge ku ngaruka byazanira ubukungu bw’ibihugu byabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!