Iki kinyamakuru cyatangaje ko bivugwa ko iki gitekerezo Trump yaba yaragitambukije ku wa Gatanu w’icyumeru gishize, ubwo yaganiraga na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, mu rugo rwe Mar-a-Lago muri Leta ya Florida.
Mbere y’ibi biganiro, Trump yari yaratangaje ko azashyiraho umusoro ungana na 25% ku bicuruzwa bituruka muri Canada na Mexique, nk’igihano cyo kunanirwa gukumira abimukira binjira muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko, no kunanirwa guhagarika icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ngo biteza ibibazo Amerika.
Trudeau yaje guhamagara Trump amwumvisha ko icyo cyemezo cyahungabanya ubukungu bwa Canada, bituma anamugendera ku wa Gatanu ngo bakomeze kuganira kuri iki kibazo.
Fox News yatangaje ko abari bahari mu ijoro aba bombi bagiriyemo ibiganiro, bavuze ko Trump yongeye gushinja Canada kudahagarika abimukira baturuka mu bihugu birenga 70 binjira muri Amerika bahanyuze.
Trump yavuze ko Canada ishobora kwirinda ibihano byose ateganya kuyishyiriraho, mu gihe yahinduka leta ya 51 ya Amerika, Trudeau akagirwa guverineri wayo.
Yagize ati “Canada ishobora no kugabanywamo leta ebyiri zitandukanye, imwe y’aba-libéral n’indi y’aba-conservateurs.”
Abari aho ngo bose bagaragaje ko iki gitekerezo giteye impungenge, ariko Trump yongera kugaragaza ko agifite umugambi wo gushyira mu bikorwa ibyo yavuze igihe azaba yinjiye mu biro by’umukuru w’igihugu ku ya 20 Mutarama 2025.
Nyuma y’ibi biganiro, Trudeau yabwiye abanyamakuru ko yagiranye ibiganiro byiza na Trump, atangaza ko adashobora gusobanura byinshi ku byaganiriweho.
Ku rundi ruhande, Trump yavuze ko ibiganiro byagenze neza kandi ko Trudeau yamwemereye ko bazakorana mu guhangana n’ibibazo byagarutsweho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!