Ubwo butumwa Trump yasakaje by’impanuka bwerekanaga ikiganiro yagiranye na Elon Musk, amusaba kumusura mu rugo rwe, ’Mar-a-Lago’. N’ubwo bwahise busibwa, abantu benshi bari bamaze kubufotora barabubika.
Bwaragiraga buti "Uri hehe? Uzaza ryari mu ’izingiro ry’isanzure, Mar-a-Lago’?"
Yakomeje amubwira ko Bill Gates yari yasabye kumusura ku wa Gatanu nijoro, yongereho ko "Turagukumbuye wowe na X, ijoro ribanziriza umwaka mushya rizaba ari igitangaza."
Ubwo yavugaga X, benshi basobanukiwe ko yavugaga umwana wa Musk, kuko ari ko akunda kumwita, ndetse yagiye amugaragaza mu birori bitandukanye yitabira.
Elon Musk yakunze gusura urugo rwa Trump, Mar-a-Lago, inshuro nyinshi mu bihe bishize, ndetse hari amafoto menshi yagiye agaragaramo y’umuryango wa Trump, abana be n’abuzukuru be.
Umubano wa Trump na Musk watangiye kwaguka mu bihe Trump yiyamamazaga mu matora aherutse, ndetse wiyongera cyane ubwo yarokokaga igitero yagabweho, ubwo yari yagiye kwiyamamaza muri Leta ya Pennsylvania.
Nyuma aho Trump atsindiye amatora, yahise agira Elon Musk Umuyobozi w’urwego rushinzwe kugira inama Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku bijyanye n’ikoreshwa ry’umutungo w’igihugu, (Department of Government Efficiency).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!