Trump yibasiwe azira kwitwaza ko imvura yamubujije kunamira abazize Intambara ya mbere y’Isi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Ugushyingo 2018 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, imvura yatumye asubika urugendo rwo kujya kunamira ingabo z’igihugu cye zaguye mu ntambara ya mbere y’Isi yose zishyinguye mu Bufaransa.

Itangazo rya Perezidansi ya Amerika ryavuze ko ikirere kibi cyatumye babura uko bategura urugendo rwe.

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu Trump n’umugore we Melania bajya guha icyubahiro abasirikare baguye mu ntambara ya mbere y’Isi yose bashyinguye mu irimbi rya Aisne Marne mu Mujyi wa Belleau mu Burasirazuba bwa Paris.

Perezidansi ya Amerika yavuze ko ikirere cyari gihari kitari gutuma indege ye ihaguruka ndetse no gutegura uburyo bwo kugenda n’imodoka ntibyashoboka.

Uko gusubika uwo muhango byatumye Trump yibasirwa cyane kuri Twitter aho bamwe bamushinje gusuzugura Ingabo za Amerika zaguye mu ntambara y’Isi.

Umudepite w’Umwongereza akaba umwuzukuru wa Winston Churchill wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Nicolas Soames, yavuze ko ibyo Trump yakoze ari agasuzuguro.

Ati “Baguye mu maboko y’umwanzi none uyu muntu udakwiriye ngo ni Trump ntashobora no kwihanganira ikirere ngo ahe icyubahiro ba nyakwigendera.”

Reuters yatangaje ko Ben Rhodes umwe mu bahoze bategura ingendo za Perezida Barrack Obama, yavuze ko urwitwazo Trump yatanze rutumvikana.

Ati “Namaze imyaka umunani mfasha mu gutegura ingendo za Obama ariko buri gihe twabaga dufite ukundi turabigenza imvura niramuka iguye.”

Abakuru b’ibihugu basaga 70 ku Isi kuri iki Cyumweru barateranira i Paris kuri Arc de Triomphe bizihiza imyaka 100 ishize intambara ya mbere y’Isi yose irangiye. Iyi ntambara yaguyemo abasirikare basaga miliyoni icumi.

Irimbi rishyinguyemo Ingabo z'Amerika zaguye mu ntambara ya mbere y'Isi yose rya Aisne-Marne riri mu Burasirazuba bwa Paris

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza