Trump yibajije niba Kamala Harris uziyamamazanya na Joe Biden ari umunyamerika

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Kanama 2020 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Perezida Donald Trump yatangaje ko yumvise ko Kamala Harris, uziyamamazanya na Joe Biden nk’abakandida b’ishyaka ry’aba-démocrate, mu matora ya Perezida, yaba atujuje ibisabwa byo kuba Visi Perezida mu gihe baba batsinze amatora.

Harris yavutse ku babyeyi b’abimukira, aho Se ukomoka muri Jamaica naho nyina agakomoka mu Buhinde. Yavukiye mu mujyi wa Oakland muri Leta ya California, ku itariki ya 20 Ukwakira 1964. Gusa bivugwa ko ababyeyi be batari bafite uburenganzira buhoraho bwo gutura muri Amerika.

Umwarimu wa Kaminuza, Prof Creswell John Eastman, yasohoye inkuru y’igitekerezo yibaza niba Harris yemerewe kwiyamamaza. Yavugaga ko Harris ashobora kuba atarakurikije amategeko ya Amerika niba ababyeyi be, nk’urugero bari mu Amerika kuri Viza y’abanyeshuri ubwo yavukiraga muri California.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2020, Trump yabajijwe ku byibajijwe n’umunyamategeko kuri Harris, by’uko yaba yemerewe kwiyamamaza.

Yagize ati "Nabyumvise uyu munsi ko atujuje ibisabwa kandi ikindi navuga ni uko umunyamategeko wanditse iyo nkuru ni inzobere cyane, ni umunyategeko ubifitemo impano cyane".

Trump yakomeje agira ati "Ntabwo mbizi niba ibyo ari ukuri. Njye ubundi nakwishyizemo ko aba-démocrate bakabaye barabigenzuye mbere y’uko atoranywa ngo ahatanire kuba Visi Perezida. Ariko ibyo ni ibintu bikomeye cyane, ni wowe uri kubivuga, bari kuvuga ko atujuje ibisabwa kubera ko atavukiye muri iki gihugu".

Umunyamakuru yasubije Trump ko nta gushidikanya guhari ku kuba Harris yaravukiye muri Amerika, ngo ni uko gusa ababyeyi be bashobora kuba icyo gihe batari bemerewe n’amategeko kuhatura mu buryo buhoraho.

Senateri wa leta ya California, Kamala Harris, ku wa Kabiri ni bwo yatangajwe ku mugaragaro nk’umugore wa mbere muri Amerika utari umuzungu ugiye kwiyamamazanya n’umukandida Perezida wa rimwe mu mashyaka akomeye muri iki gihugu.

Kamala Harris aziyamamazanya na Joe Biden mu matora ya Perezida wa Amerika azaba mu Ugushyingo 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .