Trump yemeye kubabarira Assange nahakana ko u Burusiya bwivanze mu matora ya Amerika

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 Gashyantare 2020 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ngo yigeze kwemera kubabarira Julian Assange washinze urubuga WikiLeaks, naramuka yisubiyeho akavuga ko nta ruhare u Burusiya bwagize mu gushyira hanze amabanga ya za emails z’ishyaka ry’abademokarate mu 2016.

Assange yagaragaye mu rukiko rw’i Londres kuri uyu wa Gatatu aho mu cyumweru gitaha hateganyijwe urubanza ku kuba yakoherezwa kuburanishirizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu rukiko, umwunganizi wa Assange, Edward Fitzgerald yagarutse ku buhamya bwatanzwe n’umuyoboke w’ishyaka ry’aba-républicains Dana Rohrabacher wigeze gusura Assange mu 2017, akavuga ko yoherejwe na Perezida Trump ngo baganire uko yamuha imbabazi.

Izo mbabazi ngo yagombaga kuzimuha mu gihe yaba yemeye kwivuguruza, akemeza ko nta ruhare u Burusiya bwagize mu gushyira hanze amabanga y’abademokarate yari muri emails zashyize ku karubanda mu 2016, zigashegesha bikomeye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Hillary Clinton washakaga kuba Perezida.

Icyakora umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Amerika, Stephanie Grisham yahakanye ayo makuru, avuga ko ntaho Trump aziranye na Dana Rohrabacher.

Yagize ati “Nta hantu Perezida aziranye na Dana Rohrabacher uretse kuba yarigeze kuba umusenateri. Ntaravugana na we kuri iki kibazo ndetse no ku kindi icyo ari cyo cyose. Ni ibinyoma byambaye ubusa.”

Rohrabacher nawe yavuze ko atigeze aganira na Perezida Trump ku byerekeye Assange. Yavuze ko ubwo yahuraga na Assange byari ku giti cye, akabaza Assange niba yakwemera kuvuga uko yabonye emails zashyize hanze abademokarate kugira ngo abe yababarirwa.

Uyu mugabo yavuze ko ibyifuzo bya Assange yabigejeje ku wari ushinzwe abakozi muri Perezidansi ya Amerika icyo gihe, John Kelly ariko ntihagire igisubizo ahabwa nkuko Reuters yabitangaje.

Inzego z’ubutasi za Amerika zemeje ko u Burusiya bwagize uruhare mu kwivanga mu matora ya Perezida yabaye muri Amerika mu 2016, zigashyira hanze emails zikubiyemo ubutumwa busebya Hillary Clinton.

U Burusiya bwo bwagiye bubihakana, na Perezida Trump yavuze ko nta bufatanye na buke yigeze agirana n’icyo gihugu ngo atsinde amatora.

Assange w’imyaka 48 yamaze imyaka irindwi mu buhungiro muri ambasade ya Equateur mu Bwongereza, kugeza muri Mata umwaka ushize ubwo yasohorwagamo agahita atabwa muri yombi n’u Bwongereza. Ashakishwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku byaha 18 birimo umugambi wo kwinjira mu mabanga ya Leta abitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga n’ubutasi. Aramutse ahamwe n’ibyo byaha yamara igihe kinini mu buroko.

Uyu mugabo niwe washinze WikiLeaks, urubuga rwakunze guhagama Amerika mu gusohora amabanga akomeye icyo gihugu cyabaga kitifuza ko ajya hanze.

Assange yavuze ko Trump yigeze kumutumaho ko ashobora guhabwa imbabazi aramutse ahakanye ko u Burusiye bwivanze mu matora ya Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza