Trump yemeye ko Biden yamutsinze, nyuma y’akanya gato yisubiraho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ugushyingo 2020 saa 06:59
Yasuwe :
0 0

Bwa mbere Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yemeye ko Joe Biden yamutsinze mu matora y’umukuru w’igihugu ariko avuga ko kubivuga bitamukura ku izima ry’uko yibwe.

Nyuma y’iminsi mike bitangajwe ko Biden ari we watsinze amatora ya Perezida yabaye ku wa 3 Ugushyingo, ni ubwa mbere Trump yumvikanye asa n’uwemera ko uyu mugabo yamutsinze.

Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2020 nibwo umunyamakuru wa Fox, Jesse waters yashyize ubutumwa kuri Twitter yibaza uburyo Joe Biden akomeje kuza imbere mu majwi ari kubarurwa kandi nawe ubwe atarihaga amahirwe yo gutsinda, ibintu bigaragarira no mu mbaraga nke yashyize mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Mu kumusubiza Perezida Trump yagize ati “Yatsinze kubera ko amatora yajemo amanyanga.”

Nubwo muri ubu butumwa Perezida Trump yasaga n’uwemeye ko Biden yatsinze nyuma y’igihe gito abwanditse yahise yandika ubundi yemeza ko ibyo yavuze bidasobanuye ko yavuye ku izima.

Ati “Yatsinze gusa mu maso y’ibitangazamakuru bya nta kigenda. Ntacyo nemeye! Turacyafite urugendo rurerure. Aya ni amatora yajemo amanyanga.”

Kuva Trump yatsindwa amatora y’umukuru w’igihugu akomeje kugenda agaragaza imvugo ituma benshi bibaza niba azemera kuva ku butegetsi mu mahoro, cyane ko ibirego byo kwibwa akomeje gutanga abashinzwe amatora muri Amerika bavuga ko nta bimenyetso simusiga bibiherekeje.

BBC ivuga ko abantu bari hafi ya Trump bemeza ko agifite icyizere cy’uko ibintu bizahinduka, ibi kandi bikaba bigaragarira no mu magambo aherutse gutangaza mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

ubwo yavugaga ku byavuye mu matora yabaye ku wa 3 Ugushyingo, yagize ati “Ibizaba byose mu gihe kiri imbere, nta wamenya ubuyobozi buzaba buriho, tuzaba tubireba ariko icyo nababwira ni uko ubu buyobozi butazashyiraho Guma mu Rugo.”

Kugeza ubu igikorwa cyo kubarura amajwi kirakomeje muri Amerika muri leta zimwe na zimwe nubwo byatangajwe ko Biden ariwe wegukanye intsinzi. Umunsi ku wundi, Biden aracyakomeza kuzamuka mu majwi aho ubu amaze kugira 306 kuri 232 ya Trump.

Perezida Trump yemeye ko Biden yamutsinze gusa nyuma y'akanya gato ahita yivuguruza avuga ko bitamukura ku izima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .