Ni amakuru Trump yatangaje mu kiganiro Sunday Morning Futures gica kuri Televiziyo ya FOX.
Trump yavuze ko Elon Musk ari umucuruzi w’akataraboneka akaba n’umuhanga mu bijyanye no kugabanya amafaranga ibigo bishobora mu bikorwa runaka hagamije kuzamura inyungu zabyo.
Yakomeje avuga ko natorwa azashyiraho Minisiteri nshya ijyanye n’ibi bintu Elon Musk afitemo ubuhanga.
Ati “Tuzagira umwanya mushya, Minisitiri ushinzwe ibijyanye no kugabanya ikiguzi, kandi Elon Musk arashaka kubikora, dufite abantu badasanzwe. Ayoboye ikigo kinini cy’ubucuruzi.”
Elon Musk washinze ibigo bitandukanye birimo Tesla ikora imodoka na SpaceX izobereye mu by’isanzure ndetse akaza no kugura X yahoze izwi nka Twitter, ni umwe mu bantu bakomeje gushimangira ko bashyigikiye Donald Trump mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Mu minsi ishize uyu mugabo yaherekeje Donald Trump kwiyamamariza mu gace ka Butler muri Pennsylvania, aho yari aherutse kurasirwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!