Trump yemerewe gukoresha miliyari $3.6 z’igisirikare mu kubaka urukuta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Mutarama 2020 saa 05:42
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ubujurire muri Louisiana, rwemereye guverinoma ya Perezida Trump, gukoresha ingengo y’imari y’igisirikare ingana na miliyari 3.6 z’amadolari mu kubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexique.

Ibi birerekana intsinzi kuri Perezida Trump, ukomeje kongera ingengo y’imari yo kubaka urukuta. Aya mafaranga uru rukiko rwamwemereye atandukanye n’ayo Urukiko rw’Ikirenga, rwamwemereye gukoresha umwaka ushize.

Muri Nyakanga umwaka ushize Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko Perezida Donald Trump, ashobora gukoresha miliyari $2.5 ya Minisiteri y’Ingabo mu kubaka urukuta mu majyepfo y’igihugu.

Kubaka urwo rukuta rwo gukumira abimukira, ni kimwe mu bintu by’ingenzi Trump yasezeranyije ubwo yiyamamazaga ku mwanya wa perezida.

Gukoresha ingengo y’imari ya gisirikare mu kubaka urukuta, byakomeje kuzitirwa n’amatsinda na za leta nyinshi zivuga ko zishaka kubuza Trump kwiba amafaranga yavuze mu misoro y’abaturage ngo ayajyane mu bindi bitemejwe n’inteko ishinga amategeko.

Trump avuga ko urukuta ruzafasha mu guhangana n’abimukira batemewe n’amategeko, avuga ko aribo bateza ibyaha ndetse bakangiza n’ubukungu. Aba-Democrates bavuga uru rukuta ruzaba ruhenze kandi nta mumaro ruzatanga.

Uru rukuta ruzubakwa ku mupaka wa Amerika na Mexique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza