Trump yemejwe n’aba-républicains mu matora, TikTok mu nkiko, Chypre mu bucuruzi bwa pasiporo ku banyabyaha...amakuru agezweho hanze y’u Rwanda

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 25 Kanama 2020 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yabonye amajwi amwemerera kuzahagararira ishyaka rye ry’aba-Républicains mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki ya 03 Ugushyingo uyu mwaka aho azaba ahanganye na Joe Biden watanzwe n’aba- démocrates.

Byari bisanzwe bizwi ko Trump ariwe uzahagararira aba-Républicains ariko ntabwo bari bakamwemeje mu buryo bwemewe n’amategeko kugira ngo yiyamamarize manda ya kabiri. Mu nama y’ishyaka yabereye mu Mujyi wa Charlotte nibwo hemejwe ko ariwe ugomba kurihagararira.

Nyuma yo kwemezwa, Trump yagize ati “Aya niyo matora y’ingenzi kurusha andi mu mateka y’igihugu cyacu”. Yavuze ko igihugu gishobora kujya mu cyerekezo kibi cyangwa se cyiza kurushaho bitewe n’ibizayavamo.

Iyi nama y’ishyaka izamara iminsi ine, byitezwe ko buri munsi Trump azajya ageza ijambo ku bayitabiriye mbere y’uko yemera ku mugaragaro ko azongera kwiyamamaza mu gikorwa kizabera muri White House mu ijoro ryo ku wa Kane w’iki cyumweru.

Trump yemejwe mu buryo budasubirwaho nk’uzahagararira aba-républicains mu matora azaba ku wa 3 Ugushyingo uyu mwaka

Mu yandi makuru....

TikTok yareze ubutegetsi bwa Trump

Urubuga nkoranyambaga rwa TikTok, rugenzurwa na Sosiyete yo mu Bushinwa ya ByteDance rwatangaje ko rutari ikibazo ku mutekano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ko ibyemezo iki gihugu kiri kurufatira bidafite ibimenyetso ahubwo ari umugambi wa Perezida Trump ukubiyemo ibikorwa byo kurwanya u Bushinwa.

Uru rubuga rwamaze gutanga ikirego rurega Leta ya Amerika kubera umugambi wayo wo gushaka kuruhagarika irushinja kuba ikibazo ku mutekano w’igihugu. Amerika ishinja imbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa ko zikoreshwa na Guverinoma y’iki gihugu mu bikorwa by’ubutasi.

Ku wa 14 Kanama Perezida Trump yashyizeho iteka riha iminsi 90 Ikigo cya ByteDance ari nacyo gifite urubuga nkoranyambaga rwa TikTok, ko muri icyo gihe kigomba kuba cyashyize ibikorwa byacyo mu maboko ya Sosiyete yo muri Amerika.

Icyo gihe Microsoft, Twitter na Oracle zahise ziba sosiyete za mbere zigaragaje ubushake bwo kugura uru rubuga.

TikTok yitabaje inkiko nyuma y'uko Amerika itangaje ko ishobora kuyikumira ku butaka bwayo

Facebook yasabwe kwishyura u Bufaransa imisoro ingana na miliyoni 118 $

Inzego zishinzwe imisoro mu Bufaransa ziherutse gukora ubugenzuzi ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ku buryo konti zarwo zakoreshejwe hagati ya 2009 na 2018, birangira hemejwe ko iki kigo cyishyura imisoro ingana na miliyoni 118$.

Ishami rya Facebook mu Bufaransa ryemeye ko rigomba kwishyura aya mafaranga hariho n’ibihano byayo.

Iki gihugu kiri gushyira imbaraga mu bugenzuzi ku bijyanye n’imiterere y’imisoro mpuzamahanga ku bigo cyane cyane by’ikoranabuhanga nka Facebook, Alphabet ari nayo igenzura Google, Apple na Amazon aho kivuga ko ibi bigo bikomeye mu ikoranabuhanga usanga byishyura imisoro mike cyane mu gihe biba byinjije amafaranga atagira ingano.

U Bufaransa bukomeje gukaza imisoro ku bigo bikora ikoranabuhanga

Ukuraswa k’umwirabura kwakuruye imyigaragambyo muri leta ya Wisconsin

Abantu benshi biraye mu mihanda yo muri Leta ya Wisconsin batwika imodoka ndetse bangiza n’amadirishya y’inzu ziri hafi aho kubera umujinya batewe n’iraswa ry’umusore w’imyaka 29 w’umwirabura.

Ku Cyumweru nibwo umusore witwa Jacob Blake yarashwe akajyanwa mu bitaro ameze nabi. Yarashwe mu mugongo ubwo yageragezaga kwinjira mu modoka ye. Abana be batatu bo bari bicaye mu modoka ubwo se yaraswaga.

Ntabwo haratangazwa impamvu abapolisi barashe uyu mugabo, nta makuru aratangazwa n’uyu munsi ngo bivugwe niba wenda yaba yari afite intwaro cyangwa se ko hari ikindi cyaha gikomeye yakekwagaho.

Hari umusore w’imyaka 22 w’umuzungu wavuze ko yabonye Blake ahangana n’abapolisi batatu ndetse ko yumvise umupolisi umwe amubwira ati ‘shyira icyuma hasi’ mbere y’uko humvikana urusaku rw’amasasu. Uwo musore ariko ngo nta cyuma yigeze abona mu biganza bya Blake.

Muri uyu mwaka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hadutse imyigaragambyo yatijwe umurindi n’urupfu rw’umugabo w’umwirabura, George Floyd, wishwe n’umupolisi muri Leta ya Minnesota mu Mujyi wa Minneapolis.

Hari ubushakashatsi bwakozwe ku bugizi bwa nabi bwa Polisi ya Amerika muri raporo yitwa “Mapping Police Violence” bwagaragaje ko 99% by’ibikorwa by’ubwicanyi bya Polisi ya Amerika kuva mu 2014 kugera mu 2019, ababigizemo uruhare batigeze bakurikiranwa ngo babihanirwe cyangwa ngo bahamwe n’icyaha.

Iyi raporo ikubiyemo amakuru yatanzwe n’inzego z’ubutabera muri Leta za Amerika, yerekana kandi ko umubare w’ibikorwa by’ubwicanyi bikorwa n’abapolisi, wagiye uzamuka buhoro buhoro kuva mu 2013 kugera mu 2019 aho nko mu 2014, abantu 1050 bishwe, byagera mu 2018 umubare ukiyongera bakagera ku 1143.

Imyigaragambyo yakajije umurego mu Mujyi wa Kenosha nyuma y'ukuraswa k'umwirabura witwa Jacob Blake

Chypre yashinjwe kugurisha pasiporo ku banyabyaha

Abantu bakekwaho ibyaha bya magendu, abanyereza amafaranga n’abandi banyapolitiki bakomeye bashinjwa ruswa ni bamwe baturuka mu bihugu birenga 70 byahishuwe ko baguze pasiporo na Chypre.

Iperereza ryakozwe na Al Jazeera rigaragaza ko hari abantu 1400 banditse basaba pasiporo bazemerewe na guverinoma y’iki gihugu hagati y’umwaka wa 2017 na 2019 mu gihe hari ibyaha bakekwaho.

Pasiporo yo muri iki gihugu ishobora kuba ingenzi cyane ku bantu bo mu bihugu bigoye ko umuturage wabyo yinjira mu Burayi kuko Chypre ni umunyamuryango wa EU bituma uyifite abasha kwinjira mu bihugu birenga 27 nk’umuturage wabyo.

Al Jazeera yatangaje ko mu baguze izo pasiporo buri wese agiye afite ishoramari rya miliyoni 2.5 $, aho barimo abanyapolitiki bo mu bihugu bitandukanye, abayobozi mu bigo bya za leta n’inganda ndetse harimo n’umuvandimwe w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Liban.

Abo bantu bose bazwi ku rwego mpuzamahanga nk’abantu byoroshye gusanga mu bikorwa bya ruswa kubera ko imiryango yabo ifite imyanya ikomeye muri za guverinoma.

Umwe mu baguze iyi pasiporo ni Rahman Rahmani, uyobora Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite muri Afghanistan wanayiguriye umugore we n’abana be batatu.

Abandi barimo Pham Phu Quoc uhagarariye Umujyi wa Ho Chi Minh mu Nteko Ishinga Amategeko ya Vietnam na Igor Reva, Minisitiri wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Burusiya.

Chypre ni kimwe mu bihugu biri mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi. Ishinjwa ko itanga pasiporo ku bantu bakekwaho ibyaha ariko bigakorwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .