Trump yemeje urupfu rwa Baghdad wayoboraga ISIS

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Ukwakira 2019 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Perezida Donald Trump yatangaje ko umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State (ISIS), Abu Bakr al-Baghdadi, yapfiriye mu gitero ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika zagabye mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Syria mu mpera z’icyumweru gishize.

Ibi Trump yabitangaje ejo ku cyumweru mu gitondo ari muri White House avuga ko gukuraho umuyobozi ukomeye wa ISIS ari ikintu cy’ibanze gikomeye ku mutekano w’igihugu nk’uko ari kimwe mu byo yiyemeje ku buyobozi bwe.

Yavuze ko ibitero by’ingabo zidasanzwe byahagaritswe nyuma y’urupfu rw’umuyobozi wa ISIS kandi nta musirikare wa Amerika wabiguyemo.

Ati “Abarwanyi benshi ba ISIS n’ibyegera bya Baghdadi barishwe barimo abagore babiri bari bambaye ‘gilet’ z’ubwiyahuzi n’abana batatu. Abana 11 bakuwe mu nzu ariko ntabwo bakomeretse”.

CNN yanditse ko Trump atigeze atanga umubare nyir’izina w’abaguye n’abakomerekeye muri icyo gitero, icyakora yavuze ko mu bashakishwaga abapfuye barenze abakiriho.

Trump yavuze ko Baghadadi yahizwe kugeza ku munota wa nyuma ubwo yambaraga umwenda ‘gilet’ z’abiyahuzi akiyica n’abana batatu.

Ati “Yapfuye nk’imbwa. Yapfuye nk’ikigwari. Ubu Isi iratekanye cyane.

Urupfu rwa Baghdadi rurashyira iherezo ku mugambi wari umaze imyaka myinshi wo guhiga umwe mu baterabwoba bakomeye cyane ku Isi. Ibi kandi binabaye mu gihe ingabo za Amerika zirimo gukurwa muri Syria, ibintu abasesenguzi bavugaga ko bizatuma ISIS yisuganya.

Icyakora Trump yahamije ko ntacyo urupfu rwa Baghdadi ruvuze ku cyemezo cyo gukura ingabo za Amerika mu Majyaruguru ya Syria.

Trump yemeje urupfu rwa Baghdad ahamya ko yapfuye nk'ikigwari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza