Trump umaze kuba umukandida w’Aba-Républicains inshuro eshatu zikurikiranya, zirimo iyo yatsinze amatora akayobora kuva mu 2016 kugeza mu 2021, ariko akaza gutsindwa na Joe Biden mu matora yakurikiyeho, yavuze ko atazagaragara mu matora yo mu 2028 naramuka adatsinze ay’uyu mwaka.
Mu kiganiro yagiranye na Sinclair Media Group yabajijwe niba ashobora kuzongera kwiyamamaza naramuka atsinzwe na Kamala Harris bahanganye, yasubije ati "Oya, bizaba birangiye [...] ibyo rwose simbibona na gato." Gusa yongeyeho ati "Ndizera ko ay’uyu mwaka tuzitwara neza."
Uretse kuba yavuze ko atazongera kwiyamamaza mu 2028 naramuka atsinzwe, ibyo ni na ko bizagenda nanatsinda amatora kuko amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika atemerera Perezida kuyobora manda zirenze ebyiri, bityo naramuka atsinze amatora, azaba agiye kuyobora inshuro ya kabiri, bituma n’ubundi mu 2028 atakongera kwiyamamaza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!