Uyu mugabo yavuze ibi nyuma y’icyemezo cy’u Burusiya cyo kurasa ku bikorwaremezo bitanga amashanyarazi muri Ukraine, aho yanditse ko igihe kiri kugenda hagati y’impande zombi, ati "Ku Burusiya na Ukraine, mujye ku meza y’ibiganiro ubu, mbere y’uko igihe gishira."
Magingo aya, Amerika iri mu biganiro n’u Burusiya bigamije gushyira iherezo kuri iyi ntambara, gusa irateganya gutangira ibindi biganiro na Ukraine, nabyo bigamije kugera kuri uyu mugambi.
Ku rundi ruhande, Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare yageneraga Ukraine ndetse no gusangira amakuru y’ubutasi n’iki gihugu, ibyo benshi bemeza ko nta kabuza bizatuma imbaraga za Ukraine ku rugamba zigabanuka cyane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!