00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yatesheje agaciro iby’ubutumwa bw’ibitero bya Amerika bwashyizwe hanze n’umunyamakuru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 March 2025 saa 02:44
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatesheje agaciro iby’ubutumwa bw’abayobozi mu nzego nkuru za Amerika, buherutse gushyirwa hanze n’umunyamakuru Jeffrey Goldberg wa The Atlantic, bwagaragazaga itegurwa ry’igitero Amerika iherutse kugaba ku mutwe w’Aba-Houthis muri Yemen.

Ubu butumwa bwatambutse ku rubuga rwa Signal, bwari bukubiyemo amakuru y’ibanga arimo aho ibitero bizagabwa, ibikoresho bizakoreshwa mu kugaba ibyo bitero, amasaha bizakorerwa, ingaruka bizagira n’andi makuru menshi uyu munyamakuru yanze gushyira hanze, kuko ashobora kugira ingaruka ku nzego z’umutekano za Amerika.

Leta ya Trump yagerageje guhakana iby’ubu butumwa, ariko The Atlantic ishyira hanze andi mafoto yafashwe (screenshot) agaragaza iby’ubu butumwa bwari burimo guhererekanywa hagati y’abayobozi bakuru, barimo na Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Inzego z’Ubutasi muri Amerika, Tulsi Gabbard, Visi Perezida, J.D Vance n’abandi benshi.

Urubuga aba bose baganiriragaho rwari rwiswe ’Houthi PC small group’ aho rwari rwashinzwe na Mike Waltz, Umujyanama wa Perezida Trump mu bijyanye n’umutekano. Mu kiganiro na Fox News, uyu mugabo yemeye ko yashinze uru rubuga, avuga ko ari we bigomba kubazwa.

Ku rundi ruhande, benshi bari kumusabira kweguzwa kuko yatumye amakuru y’ibanga ajya hanze ndetse akaba yaraganirirwaga ku rubuga rutemewe, cyane ko Amerika isanganywe imbuga zikoreshwa mu kuganira ku makuru nk’aya y’umutekano.

Trump yavuze ko adahangayikishijwe n’ibyabaye kuko bitabujije igitero kugenda neza, ashimangira ko uru rubuga rushobora kuba rufite ikibazo, ati "twese dukoresha Signal, ariko ni urubuga rushobora kuba rufite ikibazo kandi tugiye kubikurikirana."

Uyu Mukuru w’Igihugu kandi yavuze ko atakwirukana Minisitiri w’Ingabo kuko ibyabaye "nta ruhare abifitemo" ndetse akaba ari gukora neza akazi ke.

Hagati, Signal yahakanye amakuru ayishinja kuba atari urubuga rwizewe, cyane ko rukundirwa kuba rubikira ibanga abarukoresha, aho ubutumwa bubonwa gusa n’uwohereje ndetse n’uwohererejwe ubutumwa, ruvuga ko ibyabaye ntaho bihuriye n’ikoranabuhanga ry’uru rubuga.

Trump yatesheje agaciro iby'ubutumwa bw'amabanga bwashyizwe hanze n'umunyamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .