Tariki 11 Gicurasi, Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangaje ko igihugu cye cyifuza guhurira na Ukraine mu biganiro bitaziguye, agaragaza ko yifuza ko bibera muri Turukiya.
Yagize ati “Twifuza ko Kyiv yakwemera ko dusubukura ibiganiro bitaziguye bitagira amabwiriza abibanziriza. Twemereye Kyiv kubisubukura ku wa Kane muri Istanbul.”
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yasubije ati “Hano muri Ukraine nta kibazo dufite cyo kujya mu biganiro, turabyiteguye uko byaba bimeze kose. Nzaba ndi muri Turukiya ku wa Kane tariki ya 15 Gicurasi, kandi niteze ko Putin na we azajyayo. Nizera ko Putin atazashaka urwitwazo rw’impamvu atajyayo.”
Trump ari mu ruzinduko rw’akazi muri Arabie Saudite kuri uyu wa 13 Gicurasi, ruzakurikirwa n’urwo azagirira muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Ku wa 12 Gicurasi yabwiye abanyamakuru ko azajya mu biganiro biteganyijwe muri Turukiya, niyumva hari icyo byafasha.
Yagize ati “Ntekereza ko mushobora kubona umusaruro mwiza w’ibiganiro by’u Burusiya na Ukraine bizabera muri Turukiya. Ntabwo nzi aho nzaba ndi ku wa Kane, mfite inama nyinshi, ariko ndatekereza kuba najyayo. Ndatekereza ko bishoboka ko najyayo, ntekereza ko byaba.”
Zelensky yatangaje ko azishimira kubona Trump yitabira ibi biganiro, kandi ko u Burusiya budakwiye kubisiba. Yasobanuye ko yanamaze kuvugana na Perezida Recep Tayyip Erdogăn wa Turukiya, amuha amakuru arambuye y’imitegurire yabyo.
Nubwo Putin yagaragaje ko u Burusiya buzitabira ibi biganiro, ntabwo yasobanuye niba azajya muri Turukiya. Icyakoze, yamaze kuvugana na Erdogăn, amusaba ko igihugu cye cyaba umuhuza.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!