Mu kiganiro kuri telefoni yagiranye na NBC ku wa 30 Werurwe 2025, Trump yagize ati “Nibatemera ubwumvikane, hazabaho kurasayo.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye kandi ko Amerika iteganya gufatira Iran ibindi bihano by’ubukungu, byiyongera ku byo yigeze kuyifatira, mu gihe yakomeza kwinangira.
Perezida wa Iran, Massoud Pezeshkian, yatangaje ko ibiganiro igihugu cye kizemera kugirana na Amerika ari ibizanyura mu nzira iziguye gusa, kandi ngo ibyo babimenyesheje Trump.
Mu nama y’abaminisitiri yateranye ku wa 30 Werurwe, Massoud yagize ati “Twasubije ibaruwa ya Perezida wa Amerika tubinyujije kuri Oman, ariko twiteguye kujya mu biganiro biziguye.”
Mu ntangiriro za Werurwe, Trump yandikiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, amumenyesha ko igihugu cye kigomba kwemera kujya mu biganiro bishya.
Umujyanama wa Ayatollah, Kamal Kharrazi, yavuze ko Iran izasuzuma neza ibyo Amerika isaba kugira ngo na yo igaragaze ibyifuzo byayo, hanyuma ifate icyemezo gikwiye.
Amerika na Iran byatangiye ibiganiro ku ihagarikwa ryo gukora intwaro za nikeleyeri mu 2015, ariko mu 2018 Trump arabihagarika nyuma yo kwemeza ko iki gihugu cyo muri Asia nta bushake gifite bwo gushyira mu bikorwa ibyo gisabwa.
Iran yo yasobanuraga ko gahunda yayo ya nikeleyeri igamije guha ingufu ibikorwa bya gisivili, aho kuba ibya gisirikare, gusa ibyo Amerika ntiyabyizeye.
Ibihano Trump yafatiye Iran byagize ingaruka zirimo gutakara gukomeye kw’agaciro k’ifaranga ryayo, ubushomeri burushaho kwiyongera.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!