Trump yategetse ko ishami rya TikTok muri Amerika rigurishwa bitarenze iminsi 90

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 15 Kanama 2020 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Perezida Trump yashyizeho iteka ritegeka ikigo ByteDance cyo mu Bushinwa ari nacyo cyashinze urubuga TikTok, kuba cyagurishije uru rubuga cyangwa kikitandukanya n’ibikorwa byarwo muri Amerika bitarenze mu minsi 90.

Trump yavuze ko ubuyobozi bwa Amerika bfite ibimenyetso bifatika ko iki kigo cyo mu Bushinwa gishobora kubangamira umutekano.

Iri teka kandi ritegeka ByteDance, gusiba amakuru yose y’abakoresha TikTok muri Amerika kandi ikamenyesha Komisiyo ishinzwe ishoramari ry’amahanga muri Amerika ko yarangije kubikora.

TikTok ni porogaramu ikunzwe cyane n’urubyiruko ku Isi. Yakozwe n’ikigo cya ByteDance cyo mu Bushinwa, iza gukwirakwira ndetse ubu ni imwe muri porogaramu zikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

TikTok yinjiye mu bibazo nyuma y’aho Amerika ishinje ByteDance gukoresha iyo porogaramu mu guha Leta y’u Bushinwa amakuru y’abayikoresha. Ibi byatumye Perezida Trump avuga ko azashyiraho itegeko rikumira TikTok muri Amerika, mu gihe iyo porogaramu yarenza tariki ya 15 Nzeri itaragurwa n’ikigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Amerika.

Microsoft ni yo yahise igaragaza inyota yo gushaka kugura TikTok ndetse ibiganiro hagati y’iki kigo na ByteDance byo kureba uburyo yagura imigabane ya TikTok ishami rya Amerika bigeze kure.

Trump yifuza ko TikTok ishami rya Amerika rigurwa n’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Amerika kuko byo byizeweho kubika neza amakuru y’abanyamerika bakoresha TikTok.

Hilary McQuaide umuvugizi wa TikTok, aherutse gutangaza ko umutekano w’ibihererekanywa kuri Tik Tok urinzwe bihagije rwose.

Yagize ati “Ibihererekanywa kuri TikTok muri Amerika, bifite ububiko bwabyo muri Amerika kandi biba birinzwe ku buryo bukomeye. Abanyamigabane bakomeye muri TikTok ni abo muri Amerika. Ikituraje ishinga ni ugushimisha imiryango, kwita ku bakoresha TikTok kandi tukarinda umutekano w’ibyabo mu ibanga rikomeye.”

TikTok ikoreshwa n’abanyamerika basaga miliyoni 100. Ikoreshwa nk’izindi mbugankoranyambaga, ariko umwihariko wayo ni uko izwiho gususurutsa abayikoresha.

Mu mezi atatu abanza ya 2020, TikTok yamanuwe [download] n’abantu miliyoni 315, ibintu bifatwa nk’agahigo gakomeye kuko nta yindi application yabigezeho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .