Trump yavuze ko ibikorwa nk’ibi by’ubushotoranyi ari ikibazo gikomeye ku rwego rw’Isi, ashimangira ko bishobora kuganisha ku Ntambara ya Gatatu y’Isi.
Ati "Murebe ibiri kuba muri Ukraine, bari kwinjira mu Burusiya, bizarangira mu Ntambara ya Gatatu y’Isi kandi izaba ari mbi cyane."
Ukraine yagabye igitero mu Burusiya mu rwego rwo gutuma icyo gihugu gisubiza inyuma Ingabo zacyo zafashe ibice byahoze ari ibyayo, bityo ikabasha kuba yabyigarurira.
Ni ubwa mbere u Burusiya bwari bugabweho igitero kuva mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, ubwo Adolf Hitler yabugabagaho igitero gikomeye, kiri no mu byabaye imbarutso y’irindimuka rye.
Kugeza ubu Ukraine iracyagenzura ibice bimwe na bimwe bya Kursk, uretse ko ikomeje gutakaza abasirikare benshi dore ko abarenga ibihumbi bitanu bamaze gusiga ubuzima muri iyi ntambara, ari nako byagenze ku bikoresho byinshi.
Ingabo z’u Burusiya zikomeje gukora ibishobora byose kugira ngo zirukane Ingabo za Ukraine, ndetse amakuru akavuga ko zikomeje kubona ubufasha buturuka mu bindi bice by’igihugu kugira ngo zikomeze gusubiza inyuma Ukraine.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!