Trump yatanze inama yo kubaka urukuta rukumira Abanyafurika kujya i Burayi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Nzeri 2018 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Espagne, Josep Borrell, yatangaje ko Perezida Donald Trump, yabagiriye inama yo kubaka urukuta ku butayu bwa Sahara, kugira ngo bakumire ko abimukira baturutse muri Afurika bajyayo.

Iyi nama yayitanze agendeye ku mugambi we wo kubaka urukuta ku mupaka wa Mexique.

Ni nyuma y’uko abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bagiranye ibiganiro ku kibazo cy’abimukira b’Abanyafurika bakomeje kujya ku mugabane w’u Burayi.

Amashusho yagaragaye mu bitangazamakuru byo muri Espagne agaragaza Trump abwira Borrell ngo ‘mwubake urukuta ku mipaka ya Sahara’, undi akamusubiza ngo ‘uzi ubunini bwa Sahara’. Trump asubiza ko umupaka wa Sahara utaba munini kuruta uwa Mexique’.

Borrell yabwiye itangazamakuru ko inama ya Trump atari cyo gisubizo agira ati ‘gufunga ibyambu atari cyo gisubizo ndetse no kubaka urukuta ku butayu bwa Sahara nk’uko Trump yabimpayemo igitekerezo si igisubizo’.

Umupaka wa Sahara ufite uburebure bwa kilometero 5000, ukaba unyuraho ibihugu 11. Urukuta Trump ashaka kuzubaka rufite kilometero 3200, ruzatwara miliyari 20 z’amadolari ya Amerika. Nubwo cyari kimwe mu byo ashyize imbere yiyamamaza, ntabwo aratangira kurwubaka.

Trump yatanze inama yo kubaka urukuta rutandukanya Espagne na Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza