Ni gahunda imeze nk’iyo u Bwongereza bwari bwarakoze, ariko ikaza kuburizwamo na Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer.
Abashyigikiye Trump batangaje ko itsinda rye riri kureba uburyo bwo kwirukana muri Amerika abimukira bariyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakajya mu bihugu bitandukanye.
Umwe mu bantu ba hafi ba Trump yagize ati “Trump yiyamamaje atanga isezerano ryo kwirukana abimukira binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi yiteguye guhagarara ku ijambo rye.”
“Itsinda rye riri kureba kuri gahunda y’u Rwanda. Aratekereza ku kohereza abimukira binjiye binyuranyije n’amategeko mu Rwanda no mu bindi bihugu ku buryo bataguma ku butaka bwa Amerika.”
Kuva Trump yatangira kwiyamamaza, yakunze kumvikana anenga ubuyobozi bwa Biden ko bwananiwe kurinda imbibi z’igihugu, abantu benshi biganjemo abanyabyaha bakacyinjiramo. Yavuze ko azakora ibishoboka byose akabirukana.
Kuva hagati ya Mutarama 2021 na Nzeri 2024, bivugwa ko nibura abantu barenga miliyoni 10 bakiriwe muri Amerika mu buryo budasobanutse.
Iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ijya kumera nk’iyo u Bwongereza bwari bwarakoze, businyana amasezerano n’u Rwanda gusa Guverinoma nshya iza kuyiburizamo.
Bwateganyaga ko abimukira binjiye mu gihugu binyuranyije n’amategeko bazajya boherezwa mu Rwanda mu gihe ubusabe bwabo bwo kuba mu Bwongereza buri kwigwaho.
Ubwo yari mu kiganiro mpaka cyamuhuje na Kamala Harris, Trump yavuze ko abimukira binjiye muri Amerika, basigaye barya imbwa n’amapusi by’abaturage, avuga ko yiteguye kubakura mu gihugu.
Ati “Muri Springfield bari kurya imbwa. Aba bantu bari kurya amapusi. Ni byo biri kuba mu gihugu cyacu kandi ni igisebo […] Navuga ko tuzatangira kwirukana abimukira benshi duhereye muri Springfield, Ohio, tuzirukana benshi. Dushaka gukurayo aba bantu. Dushaka kubasubiza muri Venezuela.”
Trump kandi yakunze kuvuga ko mu bimukira bari muri Amerika, abenshi baba ari abanyabyaha basohotse muri gereza hirya no hino. Yigeze gutanga urugero ku Banye-Congo bari mu gihugu.
Ati “Abantu bari kuva ahantu hose. Bari kuva muri Congo. Mu ijoro ryakeye babajije abantu bamwe bati ‘Mwabaga hehe?’ ‘Muri gereza’. Bose bari gusohoka muri gereza zabo, baza mu gihugu cyacu.”
Abantu ba hafi ba Trump bavuga ko we n’itsinda rye bari kwiga ku buryo bwo kongera inzu zikoreshwa mu gufunga abimukira binjiye mu gihugu binyuranyije n’amategeko n’uburyo bwo kubirukana mu maguru mashya.
Byitezwe ko nagera ku butegetsi azasinya iteka rigena ko umwimukira wese winjiye mu gihugu, azajya ahita afungwa ako kanya akihagera.
Umubare munini w’abimukira binjira muri Amerika, banyura mu Majyepfo y’igihugu ku mupaka wa Mexique. Ubwo Trump yari Perezida, abinjiye mu gihugu bari bake cyane ugereranyije no ku bwa Biden kuko hinjiye abarenga gato miliyoni ebyiri ugereranyije n’izigera ku 10 zo ku ngoma y’uwamusimbuye.
Kuva mu Ukwakira 2023 kugera muri Nzeri 2024, imibare igaragaza ko abinjiye muri Amerika benshi ari Abanya-Mexique kuko barenga 617.770.
Bakurikirwa n’abarenga ibihumbi 500 bo muri Venezuela n’abagera hafi ku 200.000 bo muri Guatemala. Bibarwa ko Abashinwa barenga 36.920 binjiye muri Amerika mu gihe cy’umwaka kandi ko biyongereyeho abarenga ibihumbi 10 ugereranyije n’umwaka wabanje.
Bibarwa ko kuva Biden yajya ku butegetsi, igihugu cyakoresheje arenga miliyari 16,2$ mu kwita ku bimukira binjiye mu gihugu. Ni amafaranga yiyongereye ku kigero cya 124% ugereranyije n’ayakoreshejwe ku ngoma ya Trump.
Indi nkuru wasoma: Inzira y’umusaraba ku Banyarwanda binjira muri Amerika mu buryo butemewe
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!