00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yatangaje ko ateganya kuganira na Putin na Zelensky

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 18 December 2024 saa 07:50
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uri hafi gutangira inshingano, Donald Trump, yavuze ko ateganya kuganira na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin ndetse na Volodymyr Zelensky wa Ukraine, mu rwego rwo gusaba ihagarikwa ry’intambara hagati y’ibihugu byombi.

Ibi Trump yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu rugo rwe ’Mar-a-Lago estate’, ku wa Mbere.

Ubwo yari abajijwe niba yaramaze kuganira na Putin nk’uko byigeze gutangazwa mu minsi ishize, Trump yirinze kugira icyo abivugaho, gusa yavuze ko ateganya kubikora.

Yagize ati "Tuzaganira na Perezida Putin ndetse n’abamuhagarariye, hamwe na Zelensky n’abamuhagarariye. Tugomba kubihagarika. Ni ubwicanyi. Ni ubwicanyi tutari twarigeze tubona kuva mu Ntambara y’Isi ya kabiri, bigomba guhagarara. Ndigukora ibishoboka ngo bihagarare."

Mu bihe bye byo kwiyamamaza, Trump yasezeranyije kuzahagarika intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine mu gihe cy’umunsi umwe agitangira imirimo, n’ubwo yakomeje kugaragaza ko bikomeye kuruta uko yabikekaga.

Trump yatangaje ko ashaka kuganira na Putin na Zelensky

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .