Abanyamakuru ba AP bongeye gukumirwa muri White House ubwo Trump yakiraga Perezida wa El Salvador, Nayib Bukele ku wa 14 Mata 2025.
Muri Gashyantare 2025 ni bwo Trump yakumiriye AP mu birori birebana n’Umukuru w’Igihugu muri Amerika nyuma y’uko icyo gitangazamakuru cyanze kuvuga ko ‘Ikigobe cya Mexique’ ari ‘Ikigobe cya Amerika’ mu nkuru zacyo.
Nubwo icyo kigobe gikora ku bihugu bitatu birimo Mexique, Amerika na Cuba ubusanzwe cyitirirwa Mexique (Gulf of Mexico). Icyakora muri Mutarama 2025 Trump yavuze ko kigomba kwitirirwa Amerika (Gulf of America).
AP yarinangiye, ivuga ko nk’ikigo gitanga amakuru ku Isi hose, gikwiriye gukora ku buryo kitayobya cyangwa ngo gishyire abo giha amakuru mu rujijo binyuze mu guhindura amazina y’ahantu gutyo gusa.
Ku wa 08 Mata 2024 ni bwo urukiko rwo muri Washington D.C rwemeje ko gukumira AP ari uguhonyora uburenganzira bwayo kuko nta wemerewe kubona amakuru ngo undi abuzwe kuyageraho. Rwavuze ko bigomba guhinduka.
Icyakora ntabwo byubahirijwe na Trump kuko yakomeje gukumira AP mu biro bye, ahubwo iki kinyamakuru kigahabwa uburenganzira ku biganiro n’itangazamakuru bitangwa n’Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!