Trump yasubitse inama ya G7 kugira ngo yongeremo ibindi bihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Gicurasi 2020 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko agiye gusubika inama yagombaga guhuza abayobozi b’ibihugu birindwi bikize (G7), kugira ngo yongeremo ibindi bihugu bikwiriye kwitabira.

Iyo nama yagombaga kuba muri Kamena uyu mwaka. Trump yavuze ko ashaka gutumiramo ibindi bihugu nka Australia, u Burusiya, Koreya y’Epfo n’u Buhinde.

Kuri uyu wa Gatandatu Trump yabwiye abanyamakuru ko ukurikije uko G7 imeze ubu, igizwe n’ibihugu bitakigezweho.

Ati “Ngiye kuyisubika kuko uko G7 imeze uyu munsi, ntabwo igaragaza uko isi imeze nyakuri.”

Ikorwa ry’iyi nama ni uburyo Trump yashatse kugaragaza ko igihugu cye kiri kugaruka mu murongo nyuma yo guhangana na coronavirus imaze guhitana abasaga ibihumbi 103 muri Amerika.

Ubusanzwe G7 igizwe n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Butaliyani, u Buyapani, Canada, u Bufaransa, u Budage n’u Bwongereza ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Chancelière w’u Budage, Angel Merkel aherutse gutangaza ko atazitabira inama ya Trump kubera uburyo icyorezo cya coronavirus gikomeje guhangayikisha isi.

Bamwe mu bayobozi bagombaga kwitabira iyo nama kandi nabo basaga n’abifata ku kwerura niba bazajya muri Amerika muri iyo nama, mu gihe Amerika yaba idashyizeho uburyo bukomeye bwo kwirinda coronavirus.

Trump yiyemeje gusubika inama ya G7 ngo yongeremo ibindi bihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .