00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yasubijwe kuri Twitter

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ugushyingo 2022 saa 07:28
Yasuwe :

Elon Musk uheruka kugura Twitter yasubije ku murongo konti ya Donald Trump wabaye Perezida wa 45 wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yafunzwe ashinjwa gushyigikira abigaragambya bigabije ingoro y’Inteko ishinga amategeko, muri Mutarama 2021.

Konti ya Trump kuri Twitter yari ifite abamukurikira basaga miliyoni 80. Icyakora ubu hasigayeho abantu miliyoni 1.2.

Elon Musk yabanje gushyira kuri Twitter uburyo bwo gutora ku bantu bakoresha uru rubuga nkoranyambaga, yandika abaza niba abantu bashaka ko Trump agarurwa kuri uru rubuga.

Mu bantu basaga miiyoni 15 batoye, 51.8% batoye yego, naho 48.2 aba batora oya.

Nyuma y’ayo majwi, Musk yanditse kuri Twitter ati "Vox Populi, Vox Dei" - amagambo yo mu kilatini ashatse kuvuga "ijwi ry’abaturage ari ryo jwi ry’Imana."

Ni itora Musk avuga ko ryakurikiranywe n’abantu basaga miliyoni 134.

Kugeza ubu konti ya Trump yamaze kugaragara kuri uru rubuga nubwo nta kintu gishya arandikaho.

Mbere y’uko agura Twitter, Musk yari yaravuze ko azakuraho ihagarikwa ryakozwe kuri Trump.

Yakomeje ati "Ndatekereza ko ari ikosa ryakozwe, bishobora kwigizayo igice kinini cy’igihugu ndetse ntibinatume mu kuri Donald Trump abura uruvugiro."

Gukumirwa kuri Twitter byatumye Trump afungura urubuga nkoranyambaga rwe yise Truth Social.

Nyuma yo kugura Twitter, Musk akomeje gukora impiduka nyishi zirimo kwirukana abakozi umusubizo.

Konti ya Donald Trum kuri Twitter igiye gufungurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .