Iri teka yarisinye kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025, aho yavuze ko imiheha ikorwa mu mpapuro idakora ndetse yangirika byoroshye.
Ati “Ibi bintu ntibikora, narabikoresheje inshuro nyinshi, biracika cyangwa bigashwanyagurika. Iyo ikintu gishyushye ntabwo bitinda, bitwara iminota mike rimwe na rimwe amasegonda.”
Iteka rya Trump ritegeka ibigo bya leta guhagarika kugura no gukoresha imiheha ikoze mu mpapuro ndetse no gushyiraho ingamba ziyica mu gihugu hose.
Ibi bibaye mu gihe muri Mutarama 2025, Trump yongeye gukura Amerika mu masezerano mpuzamahanga y’i Paris yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Iteka ryari risanzweho ryari ryarasinywe na Perezida ucyuye igihe, Joe Biden, ryari ryarahagaritse ikoreshwa ry’ibikoresho bya pulasitike.
Ryavugaga ko kugera mu 2027 ibikoresho bikoreshwa mu gupfunyika ibiryo bizaba bitagikoresha pulasitike, na ho ibikorwa bya Leta mu 2035 bikaba bitakigaragaramo pulasitike.
Ku rundi ruhande, Trump we yakomeje kurwanya imiheha ikoze mu mpapuro. Mu 2020, ubwo yiyamamarizaga umwanya w’Umukuru w’Igihugu, yagurishije buri paki y’imiheha ya pulasitike 10 ku Madolari 15, asobanura ko yari mu gikorwa cyo guca imiheha ikoze mu mpapuro.
Icyo gihe, yagurishije imiheha y’agera ku bihumbi 500 by’Amadolari mu byumweru bya mbere.
Imijyi myinshi yo muri Amerika yari yaratangiye gukurikiza amabwiriza yo kugabanya ikoreshwa ry’imiheha ya pulasitike aho bayitangaga ari uko umukiliya awusabye.
Imibare y’Ishami rya Loni rishinzwe kurengera ibidukikije igaragaza ko ibikoresho bya pulasitike bipimye toni miliyoni 460 bikorwa buri mwaka. Rivuga ko ibi byangiza ibidukikije kuko byongera umwanda ujya mu nyanja kandi bishobora kugira ingaruka ku kiremwa muntu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!