Ibi Donald Trump yabitangaje ku wa 18 Gashyantare 2025, nyuma y’aho Perezida Zelensky anenze ko ibiganiro byo kugarura amahoro hagati y’igihugu cye n’u Burusiya byabereye muri Arabie Saoudite, atigeze abitumirwamo.
Mu kiganiro Trump yagiranye n’itangazamakuru mu rugo rwe i Mar-a-Largo, yasubije Zelensky winubiye iyi nama yo kugarura amahoro, avuga ko yababajwe cyane n’amagambo ya Zelensky kandi ko yananiwe gukemura amakimbirane “atari akwiriye kuba yaratangiye na rimwe.”
Trump yakomeje avuga ko Zelensky n’abandi bayobozi ba Ukraine nta mwanya bafite wo kwinubira ko batatumiwe mu biganiro, ndetse ashinja Zelensky kuba yarananiwe gukemura amakimbirane nyamara yaragize imyaka myinshi yo kubikora.
Ati “Numvise uvuga ko utatumiwe, umaze imyaka itatu hariya wakabaye warabirangije […] nta nubwo wagakwiye kuba warabitangije. Wakabaye warumvikanye”.
Icyakoze nubwo Trump yanenze Zelensky kuba ntacyo yakoze mu kurangiza iyi ntambara, yavuze ko imishyikirano n’u Burusiya iri kugenda neza cyane.
Nyuma yo kujya ku butegetsi kwa Trump yashyize imbaraga mu guhagarika intambara ya Ukraine n’u Burusiya, ndetse itsinda ry’abayobozi ba Amerika n’ab’u Burusiya baherutse guhura kugira ngo harebwe icyakorwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!