Icyemezo cy’uyu musoro cyatangarijwe muri ‘White House’ ku wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025. Biteganyijwe ko kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 2 Mata 2025.
Kireba imodoka zose zikorwa n’ibihugu by’amahanga zinjira muri Amerika ndetse n’ibikoresho byazo. Uyu musoro wari usanzwe uri kuri 2,5% ku modoka zituruka mu Burayi no mu Buyapani. Imodoka nini za SUV nizo zishyuraga 25%.
Trump yavuze ko iki cyemezo “cyafashwe mu kwisubiza amafaranga igihugu cyacu gitwarwa n’amahanga binyuze mu kudutwarira akazi n’ubutunzi bwacu".
Iki cyemezo cya Trump kiri mu murongo wo guca intege inganda z’amahanga zari zarigaruriye isoko rya Amerika, bigatuma izo muri iki gihugu imbere zitazamuka. Byitezwe kandi ko Amerika izajya yinjiza miliyari 100$ buri mwaka zivuye muri iyi misoro.
Mu nganda ziza ku isonga mu kohereza imodoka muri Amerika harimo izo muri Mexique, Canada, Koreya y’Epfo, u Buyapani n’u Budage.
Nubwo iki cyemezo kitaratangira gushyirwa mu bikorwa, ingaruka zacyo zatangiye kwigaragaza, aho nk’imigabane ya Toyota, Honda na Nissan yaguye ku kigero cya 1,86%, mu gihe iya Kia yamanutseho 2,27%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!