00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yashyizeho umusoro wa 25% ku modoka ziva mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 March 2025 saa 01:38
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyizeho umusoro wa 25% ku modoka zinjizwa mu gihugu cye zivuye mu mahanga.

Icyemezo cy’uyu musoro cyatangarijwe muri ‘White House’ ku wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025. Biteganyijwe ko kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 2 Mata 2025.

Kireba imodoka zose zikorwa n’ibihugu by’amahanga zinjira muri Amerika ndetse n’ibikoresho byazo. Uyu musoro wari usanzwe uri kuri 2,5% ku modoka zituruka mu Burayi no mu Buyapani. Imodoka nini za SUV nizo zishyuraga 25%.

Trump yavuze ko iki cyemezo “cyafashwe mu kwisubiza amafaranga igihugu cyacu gitwarwa n’amahanga binyuze mu kudutwarira akazi n’ubutunzi bwacu".

Iki cyemezo cya Trump kiri mu murongo wo guca intege inganda z’amahanga zari zarigaruriye isoko rya Amerika, bigatuma izo muri iki gihugu imbere zitazamuka. Byitezwe kandi ko Amerika izajya yinjiza miliyari 100$ buri mwaka zivuye muri iyi misoro.

Mu nganda ziza ku isonga mu kohereza imodoka muri Amerika harimo izo muri Mexique, Canada, Koreya y’Epfo, u Buyapani n’u Budage.

Nubwo iki cyemezo kitaratangira gushyirwa mu bikorwa, ingaruka zacyo zatangiye kwigaragaza, aho nk’imigabane ya Toyota, Honda na Nissan yaguye ku kigero cya 1,86%, mu gihe iya Kia yamanutseho 2,27%.

Trump yashyizeho umusoro wa 25% ku modoka ziva mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .