Ni ihazabu ishingiye ku itegeko ryo mu 1996, yashyizwe mu bikorwa bwa mbere mu 2018 ubwo Trump yari ku butegetsi bwa Amerika muri manda ye ya mbere.
Ubutegetsi bwa Trump buteganya gushyiraho ibihano ku buryo mu gihe cy’imyaka itanu umuntu ashobora kwishyura amande arenga miliyoni 1$.
Trump arateganya gufatira imitungo y’abimukira bari muri Amerika mu gihe batishyuye iyo hazabu.
Ibiro bishinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu muri Amerika, byabwiye Reuters ko abimukira bose bari muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, basabwa gukoresha “application” ya telefoni yitwa CBP Home “bakimenyekanisha kandi bagahita bava mu gihugu aka kanya”.
Umuvugizi w’ibi biro, Tricia McLaughlin, yagize ati “Mu gihe batabikoze, bazahura n’ingaruka. Zirimo no kwishyura ihazabu ingana na 998$ ku munsi, buri munsi urenze ku gihe itegeko ryo kuva mu gihugu ryashyiriweho”.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!