Abahagarariye Trump bavuga ko Ishyaka ry’Abakozi riri ku butegetsi mu Bwongereza, rimaze iminsi ryohereza abantu batandukanye bo gufasha Kamala Harris bahanganye, mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Bavuga ko Morgan McSweeney ushinzwe ibikorwa mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer na Matthew Doyle ushinzwe itumanaho, baherutse muri Amerika gufasha Harris mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Mu kirego kandi bashyiramo ubutumwa Sofia Patel ushinzwe ibikorwa mu Ishyaka ry’Abakozi mu Bwongereza, aherutse gushyira kuri LinkedIn, avuga ko bamaze kohereza abantu basaga ijana muri Amerika, bo gufasha Harris ngo atsinde amatora.
Ubwo butumwa Patel yaje kubusaba kuri urwo rubuga.
Ntacyo uruhande rwa Harris cyangwa Guverinoma y’u Bwongereza bigeze babitangazaho, gusa abo ku ruhande rwa Trump bavuga ko bitemewe bityo Komisiyo y’Amatora ikwiriye kubirebaho.
Amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azaba tariki 5 Ugushyingo, aho Trump na Harris aribo bakandida bahabwa amahirwe yo kuza imbere dore ko baturuka mu mashyaka asanzwe akomeye mu gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!