Ni amagambo Donald Trump yatangaje nyuma y’umunsi umwe inzego z’umutekano zitaye muri yombi umugabo bivugwa ko yari afite umugambi wo kumwica kuko yasanzwe hafi y’aho Trump asanzwe akinira Golf kandi yitwaje intwaro.
Abashinzwe umutekano babonye umunwa w’imbunda, uhinguka mu byatsi ndetse Trump ntiyari kure ye kuko harimo metero ziri hagati ya 274 na 557.
Iyi ni inshuro ya kabiri uyu mugabo arusimbuka kuva yatangaza ko yahisemo kongera guhatanira kuyobora Amerika. Bwa mbere yarashwe isasu riramuhushura ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Pennsylvania.
Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye na Fox News ku wa Mbere tariki 16 Nzeri, yavuze ko imvugo z’abarimo Joe Biden na Kamala Harris arizo ziri gutuma yibasirwa n’abashaka kumwica.
Ati “Imvugo zabo ziri gutuma ndaswa, kandi arinjye uzarokora iki Gihugu, mu gihe bo bari kugisenya haba imbere mu Gihugu no hanze yacyo. Aba ni abantu bashaka gusenya igihugu cyacu, babita abanzi b’imbere, mu by’ukuri bateje ikibazo.”
Trump yavuze ko akomeje kwibasirwa kuko kenshi Kamala Harris na Joe Biden bakunze kumvikana bavuga ko ari icyago kuri Demokarasi ya Amerika.
Kugeza ubu Donald Trump akomeje urugendo rwo guhatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umukandida watanzwe n’ishyaka ry’Aba-Républicains. Ahatanye na Kamala Harris watanzwe n’Aba-démocrates nyuma y’uko Joe Biden atangaje ko atazongera kwiyamamaza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!