00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yashinje abakozi ba FBI kumwinjirira mu buriri badakuyemo inkweto

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 September 2022 saa 10:11
Yasuwe :

Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yababajwe bikomeye n’isaka riherutse gukorerwa mu nyubako ye yitwa Mar-a-Lago iherereye muri Florida, avuga ko abakozi b’urwego rw’iperereza (FBI) bamusuzuguye bakinjira no ku buriri bwe badakuyemo inkweto.

FBI yasatse urugo rwa Trump muri Kanama uyu mwaka bashaka zimwe mu nyandiko z’ibanga yaba abitse mu rugo rwe.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe Truth Social, Trump yatangaje ko agiye kwerekeza ku nyubako ye ya Mar-a-Lago kureba ibyo abakozi ba FBI bahakoreye ngo kuko ari amahano.

Trump avuga ko ibyakozwe ari ukumwinjirira kandi ko bitari byubahirije amategeko.

Uyu mugabo wayoboye Amerika kugeza mu 2021, yavuze ko abakozi ba FBI binjiye mu buriri bwe ‘badakuyemo inkweto’.

Mu kwezi gushize Trump yanditse avuga ko abakozi ba FBI bamubeshyeye bakanyanyagiza inyandiko hasi bakazifotora bagaragaza ko bazivanye mu nzu ye, ngo kandi aribo bazijyanye.

Leta ya Amerika ivuga ko isaka bakoreye kwa Trump ryavumbuye inyandiko n’amafoto by’ibanga 11000, harimo n’iz’ubutasi.

Trump yavuze ko yinjiriwe n'abakozi ba FBI mu buryo bunyuranyije n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .