Mu gitabo yise ’Save America’ kizajya hanze ku itariki ya 3 Nzeri uyu mwaka, Trump yagarutse ku byamuranze ari muri White House ndetse n’ibyo azakora naramuka atorewe kuyigarukamo.
Mu zindi ngingo zikomeye yagarutseho, harimo inkomoko ya Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau. Yavuze ko nyina umubyara, Margaret Trudeau, yari inshuti magara ya Castro, ubucuti bwabo bukaba bwarakomotse ku buryo Pierre Trudeau wari umugabo we, na we yari inshuti y’akadasohoka ya Castro.
Trump yavuze ko Margaret yigeze kuvuga ko Castro ari we mugabo w’igitangaza umukurura kurusha abandi bose, ndetse yongeraho ko atari Castro baryamanye gusa, ahubwo ngo uyu mugore yari indaya butwi, kuko yanaryamanye n’abandi bantu bakomeye barimo ibyamamare mu muziki.
Ati "Nyina yari mwiza kandi adasanzwe. Ahagana mu 1970, yajyaga kubyina mu tubyiniro, ari kumwe n’abagize ’Rolling Stones’, gusa akaba hari n’uburyo yari afitanye umubano wihariye na Fidel Castro. Yavuze ko ari we mugabo umukurura kurusha abandi, ndetse abantu benshi bavuga ko Justin ari umuhungu we."
Trump wongeyeho ko yagiranye umubano mwiza na Trudeau ubwo yari ku butegetsi, yashimangiye ko uyu mugabo yakunze guhakana iby’aya makuru, gusa akavuga ko kubyihakana bigoye ukurikije uburyo asa na Fidel Castro.
Ati "Ararahira ko atari umwana we, ariko ubundi yari kubimenya ate? Castro yagiraga umusatsi mwiza, ’uvugwa ko ari se umubyara’ nta musatsi mwiza yagiraga, Justin afite umusatsi mwiza, ndetse asigaye yarabaye umukoministe nka Castro."
Si ubwa mbere Trump avuze kuri iyi ngingo, kuko hari n’ubundi yigeze kuvuga ko ’ari ibintu yumva bivugwa,’ ndetse ko bishobora kuba ari ukuri. Undi wabimushinje ni Stephanie Grisham wigeze gushingwa itangazamakuru muri White House ubwo Trump yari Perezida.
Rimwe ngo bari mu ndege ya Air Force One, Trump yabonye Justin kuri televiziyo ni ko guterura agira ati "Muri bwihanganire ibyo ngiye kuvuga? Nyina wa Trudeau yaryamanye n’abagize ’Rolling Stones."
Margaret Trudeau yashatswe na Pierre Trudeau afite imyaka 22 gusa, mu gihe umugabo we yari afite imyaka 51. Bivugwa ko yabyaye Justin nyuma y’amezi icyenda ashatswe, akaza gukorera urugendo rwe rwa mbere muri Cuba nyuma y’imyaka ine Trudeau avutse. Mu 2018, Associated Press yakoze inkuru isuzuma ubuziranenge bw’aya makuru, ivuga ko ibi bivugwa ari ibihuha kuko nta shingiro bifite.
Iyi nkuru kandi yavuzwe cyane mu 2016 ubwo Fidel Castro yitabaga Imana, Justin Trudeau akavuga ko ari Umuyobozi ukomeye uruta benshi wazanye impinduramatwara mu buzima n’uburezi bw’abatuye Isi.
Hagati aho, Inzu ishinzwe gutunganya iki gitabo no kukigurisha ihanganye n’ikibazo cy’ubwinshi bw’abifuza kukigura, ikavuga ko iri gukora ibishoboka byose kugira ngo icape ibitabo byinshi bishoboka mu gihe gito gishoboka, bityo ababyifuza bose bazabibone igihe bifuza.
Amakuru avuga ko Trump ashyize hanze iki gitabo mu rwego rwo kugira ngo arusheho kwiyegereza imitima y’Abanyamerika bityo bizaborohere kongera kumutora mu Matora ya Perezida ategerejwe mu Ugushyingo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!