Ibi Perezida Trump yabitangarije mu kiganiro na NBC ku Cyumweru, aho yasabye ko habaho agahenge kihuse, muri iyo ntambara atahwemye kwerekana ko arajwe ishinga no kuyishyiraho iherezo, mu gihe azaba ari ku butegetsi.’
Ubwo umunyamakuru yari amubajije niba Ukraine yakwitega ko inkunga yagenerwaga na Amerika izagabanyuka ubwo azaba ayoboye, Trump yarabusije ati "Birashoboka cyane."
Leta ya Amerika yagennye asaga miliyari 131 z’amadolari kuva muri Gashyantare 2022, yo gushyigikira Ukraine, nk’uko byemezwa n’imibare yasohowe na Pentagon mu ntangiriro z’uku kwezi. Muri ayo amaze kohererezwa Ukraine bivugwa ko ari agera kuri miliyari 90$.
Kuva atangira ibikorwa byo kwiyamamaza, Trump yakomeje gusezeranya ko azashyira iherezo ku ntambara yo muri Ukraine, "mu masaha 24 gusa" akigera ku butegetsi, gusa ntiyavuze uburyo azabikora. Gusa bivugwa ko ashobora gukoresha uburyo bwo kuvuga ko azagabanya inkunga Amerika yageneraga Ukraine bigatuma Perezida Vladimir Zelensky wa Ukraine ajya mu biganiro na Putin w’u Burusiya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!