00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yasanishije urubanza rwe n’urwa Marine Le Pen mu Bufaransa

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 1 April 2025 saa 06:52
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko urubanza rwakatiwe umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa, Marine Le Pen, rumwibutsa ibyo yanyuzemo mu gihe Joe Biden yayoboraga iki gihugu.

Ku wa 31 Werurwe 2025, ni bwo Le Pen wahoze ari Umuyobozi w’Ishyaka rya ‘Rassemblement National’, yakatiwe n’urukiko igihano cy’imyaka ine muri gereza, aho ibiri muri yo izaba isubitswe.

Urukiko rwatangaje ko rwafashe umwanzuro wo gukumira uyu muyobozi kujya mu myanya iya ariyo yose y’ubuyobozi mu Bufaransa.

Le Pen yafatiwe ibi bihano byose kubera kunyereza umutungo w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bikaba bizashyira iherezo ku ku kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu 2027.

Ubwo Trump yabazwaga n’abanyamakuru mu biro bya Perezida wa Amerika, White House, ibijyanye n’uko Le Pen yakatiwe, yasubije agira ati “Ni ikintu gikomeye cyane.”

Yakomeje avuga ko byose abizi kandi bimeze nk’ibyamubayeho muri Amerika.

Ati “Byose ndabizi, kandi abantu benshi batekerezaga ko atazigera ahamwa n’ikintu nta kimwe, ariko byarangiye ahagaritswe kuziyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu mu gihe cy’imyaka itanu kandi ari we mukandida wari uyoboye abandi. Rwose ibi bimeze kimwe n’iki gihugu cyacu.”

Trump yagiye yumvikana kenshi anenga abashinjwe ubutabera bamuburanyaga ndetse n’abashinzwe iperereza aho yavugaga ko ibyo byose Biden ari we wabaga abyihishe inyuma ndetse n’abagize Ishyaka ry’Aba-Democrates.

Trump yasanishije urubanza rwe n'urwa Marine Le Pen wakatiwe igifungo cy'imyaka ine no gukumirwa kujya mu myanya y'ubuyobozi mu gihe cy'imyaka itanu
Marine Le Pen ntiyemerewe kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu 2027

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .