00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yasabye urukiko kubuza FBI kugenzura inyandiko zafatiwe iwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 August 2022 saa 09:36
Yasuwe :

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yasabye urukiko kubuza by’agateganyo Urwego rushinzwe ubugenzacyaha, FBI, kugenzura inyandiko ziheruka gufatirwa mu rugo rwe muri Florida.

Ku wa 9 Kanama nibwo Trump yavuze ko abakozi ba FBI binjiye mu rugo rwe bakarusaka.

Byaje gutangazwa ko bafashe inyandiko z’ibanga rikomeye, bahakuye amatsinda 11 y’inyandiko, arimo n’amwe yanditseho "TS/SCI", ikirango gishyirwa ku bintu bishobora kwangiza "mu buryo bw’umwihariko" umutekano wa Amerika.

Trump yakomeje kuvuga ko nta kibi yakoze, ko izo nyandiko zitari zikiri ibanga.

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kanama, nibwo Trump yandikiye urukiko rwa West Palm Beach, mu majyepfo ya Florida. Ni ikirego cyagejejwe ku mucamanza Aileen Cannon, washyizweho na Trump akiri ku butegetsi.

Muri icyo kirego, Minisiteri y’ubutabera ishinjwa gufata mu buryo budakwiye Trump wabaye perezida wa 45 wa Amerika.

Abavoka be bavuka ko uruhushya rwo gusaka Trump rutari rusobanutse, bagasaba urukiko kubuza FBI gusuzuma inyandiko yabonye, kugeza hashyizweho inzobere yo gukurikirana uko byakozwemo.

Basaba kandi ko inyandiko zafatiriwe zitarebwaga n’inyandiko itanga ubwo burengazira, yazisubizwa ndetse impamvu zatumye habaho uko gusaka zigasobanurwa neza.

Umucamanza wasinye inyandiko yo gusaka yaje gusaba Minisiteri y’Ubutabera inyandiko isesenguye birambuye, ivuga impamvu bagendeyeho basaba iki gikorwa.

Ni inyandiko ngo izatangwa ku wa Kane, ariko minisiteri yagaragaje impungenge ko kugaruka cyane kuri iyi dosiye bishobora kubangamira amaperereza ku micungire y’inyandiko z’ibanga zatwawe na Trump ava muri White House.

Guverinoma ya Amerika ngo imaze kuvana mu rugo rwa Trump inyandiko zisaga 300 z’ibanga, zirimo izirebana n’Urwego rw’Iperereza (CIA), FBI na National Security Agency, nk’uko New York Times yabitangaje.

Icyo kinyamakuru kivuga ko inyandiko zisaga 150 za mbere zavanywe kwa Trump n’Ikigo gishinzwe ishyinguranyandiko (National Archives Service) muri Mutarama, mbere y’uko abajyanama be bashyikiriza Minisiteri y’Ubutabera izindi nyandiko muri Kamena.

Icyiciro giheruka kigizwe n’inyandiko zafatiriwe na FBI mu isaka mu rugo rwe i Mar-a-Lago, muri Florida.

Amakuru avuga ko gusanga hari inyandiko nyinshi z’ibanga ziri mu rugo rwa Trump, ari byo byatumye habaho kumusaka kugira ngo zose zikurweyo.

Bivugwa ko inzego z’ubugenzacyaha zahavanye amakarito 26, harimo inyandiko 11 zanditseho ko ari iz’ibanga (classified), n’inyandiko nyinshi z’inyongera.

Ikigo gishinzwe ishyinguranyandiko kivuga ko mu 2021 cyakoresheje uburyo bwose ngo gihabwe inyandiko zakoreshejwe ku butegetsi bwa Trump, nyuma yo kumenya ko hari nyinshi afite mu rugo.

Ni mu gihe itegeko risaba ababaye abakuru b’igihugu, ko igihe basoje manda bagomba kohereza amabaruwa yabo yose, inyadiko na emails by’akazi, muri National Archives.

Abayobozi bavuga ko Trump we, mu buryo budakurikije amategeko yaciye inyandiko nyinshi. Zimwe ngo byagiye biba ngombwa ko zongera guteranywa, ibintu Trump avuga ko ari amakuru y’ibinyoma.

Ibi byose birimo kuba mu gihe Trump yateganyaga kongera kwiyamamariza kuyobora Amerika, mu 2024.

Donald Trump akomeje gukorwaho iperereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .