Iki kiganiro bivugwa ko cyabaye ubwo Trump yari amaze kuvugana na Perezida Volodymyr Zelensky, wamusabye gukomeza gutera inkunga igihugu cye kugira ngo kirusheho guhangana n’u Burusiya.
Trump yakunze kumvikana avuga ko u Burusiya butakagombye kuba bwaratangije intambara na Ukraine iyo aza kuba ari Perezida, ashimangira ko mu gihe cy’amasaha 24 agitangira inshingano zo kuyobora Amerika, azahita asoza iyo ntambara.
Putin yavuze ko Trump ari umuntu ukwiriye gutegwa amatwi ku bijyanye n’uburyo ateganyamo kurangiza iyi ntambara, bikavugwa ko mu kiganiro aba bagabo bombi bagiranye, ingingo y’uburyo iyi ntambara yarangira yari iya mbere yaganiriweho. Bivugwa kandi ko bemeranyije kugira ikindi kiganiro kigamije gushaka umuti w’iki kibazo.
Trump kandi ngo yibukije Putin ko Amerika isanzwe ifite ingabo nyinshi mu Burayi, amusaba ko atakomeza ibikorwa bye byo kwagura intambara iri kubera muri Ukraine. Bivugwa ko mu minsi iri imbere, u Burusiya buri gutegura ingabo zirenga ibihumbi 50 zigamije kugaba ibitero byo kwigarurira Kursk, agace kayo kagenzurwa na Ukraine.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!