00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yasabye Guverineri wa California kwegura nyuma y’inkongi yangije byinshi

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 9 January 2025 saa 11:48
Yasuwe :

Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye Guverineri wa Leta ya California witwa Gavin Newsom kwegura, nyuma y’inkongi yibasiye ibice bitandukandukanye by’iyo leta, agaragaza ko byabaye ku burangare bw’uwo muyobozi.

Iyo nkongi yatangiye mu ntangiriro z’iki cyumweru yibasiye ubuso bwa kilometero kare 80 burimo n’ibice bya Los Angeles, bwangiza inyubako 2000 zirimo inzu zo guturamo, iz’ubucuruzi n’izindi.

Abantu batanu bamaze kuhasiga ubuzima, abandi barenga ibihumbi 100 bahungishijwe.

Ikindi cyatumye iyi nkongi yangiza ibintu byinshi ni uko habuze amazi ahagije mu kuyizimya, Trump akavuga ko ari uburangare bukomeye ndetse Guverineri Newsom agomba kwegura.

Donald Trump abinyujije ku rubuga yashinze rwa Truth Social yashinje Newsom kudaha agaciro ubuzima bw’abantu, aho yanze kwemeza umushinga wagombaga gutuma haboneka amazi y’imvura n’andi akomoka ku rubura yagombaga kuvanwa mu Majyaruguru ya California, ubundi agasakazwa muri Leta yose no mu bice biri kuzahazwa n’iyo nkongi.

Ati “Guverineri Gavin Newsom yanze gusinyira icyo cyemezo cyashoboraga gutuma haboneka amazi buri munsi mu bice bitandukanye by’iyo leta birimo n’ibiri gushya mu buryo budasanzwe.”

Trump yavuze ko Newsom yashyize imbere ibyo kurengera ibinyabuzima, yanga ko ayo mazi yasakazwa mu bice bitandukanye kugira ngo afashe amafi, aho kwita ku buzima bw’Abanye-California, avuga ko Newsom agomba kubiryozwa.

Uyu mugabo yananenze Joe Biden uri mu minsi ye ya nyuma yo kuyobora Amerika, avuga ko bitangaje kubona “nta mazi ari mu mashini zagenewe kuzimya inkongi, nta mafaranga ari mu kigo gishinzwe kwita ku biza. Ibi ni byo Joe Biden ansigiye.”

Icyakora Umuyobozi ushinzwe Itumanaho mu biro bya Newsom witwa Izzy Gardon yahakanye ibyo birego, agaragaza ko Trump ari gukina politiki mu byago, ko “Guverineri [Newsom] arajwe ishinga no kurinda abaturage ndetse ari kureba uko ibikoresho byifashishwa mu kurwanya inkongi byaboneka.”

Kugeza ubu muri California hashyizweho ibihe bidasanzwe ndetse Perezida Joe Biden yahagaritse urugendo yagombaga kugirira mu Butaliyani kugira ngo habanze hitabwe kuri icyo kibazo.

Inkongi yadutse muri Leta ya California yatumye abarenga ibihumbi 100 bahungishwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .