Trump yasabiye Amy Coney Barrett kuba Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2020 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatanze izina rya Amy Coney Barrett ku mwanya w’Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Amerika.

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko Amy Coney Barrett ari “umugore wageze ku bikorwa by’indashyikirwa.’’

Umucamanza Amy Coney Barrett niyemezwa n’abasenateri azahita asimbura Ruth Bader Ginsberg witabye Imana ku myaka 87 azize kanseri y’urwagashya.

BBC yanditse ko ishyirwaho rya Barrett rishobora guteza intugunda muri Sena mu gihe iki gihugu cyitegura amatora ya Perezida ateganyijwe mu Ugushyingo 2020.

Ubwo yatangazaga izina rya Barrett nk’umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Perezida Trump yamugaragaje nk’umunyabwenge n’umucamanza ufite indangagaciro zikwiye urwego yashyizwemo.

Umukandida w’Ishyaka ry’Aba-Démocrates, Joe Biden, uzaba ahanganye na Trump mu matora, yasabye Sena kutagira icyo ikora kuri uyu mwanya kugeza perezida mushya abanje akaboneka mu minsi 40 iri imbere.

Ati “Itegeko Nshinga rya Amerika riha abatora amahirwe amwe atuma ijwi ryabo ryumvikana mu guhitamo ugomba gukora mu rukiko. Icyo gihe ni iki ndetse ijwi ryabo rikwiye kumvikana.’’

Mu gihe Barrett yakemezwa, azaba abaye umucamanza wa gatatu ushyizweho na Perezida Trump nyuma ya Neil Gorsuch mu 2017 na Brett Kavanaugh washyizweho mu 2018.

Barrett w’imyaka 48 ni umugore wa gatatu ugiye kwinjira mu Rukiko rw’Ikirenga. Yari asanzwe abarizwa mu Rukiko rw’Ubujurire. Mu byatumye Trump amutekerezaho harimo no kuba yarashyigikiye gahunda ye ijyanye n’abimukira n’itegeko rigenga gutunga imbunda.

Abacamanza icyenda babarizwa mu Rukiko rw’Ikirenga bagira ijambo ku ifatwa ry’ibyemezo bitandukanye birimo uburenganzira bwo gutora, gutunga imbunda ndetse n’ubwo gukuramo inda.

Mu myaka ishize, Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ugushyingiranwa kw’abahuje ibitsina muri Amerika, ihagarikwa ry’ingendo ku baturage baturuka mu bihugu by’Abayisilamu no gusubika icyemezo cya Amerika cyo kugabanya imyuka ya carbon yoherezwa mu kirere.

Perezida Donald Trump yashyizeho Amy Coney Barrett ku mwanya w’Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .