Raporo ya Komite yashyizweho ngo igenzura imvano y’imvururu zabereye mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’amatora yasize Trump atsinzwe, yashyizwe hanze muri iki Cyumweru.
Ni Raporo ndende ifite paji 845, ikubiyemo ibyo abakoze iperereza babonye, ubuhamya bw’abatangabuhamya barenga 1000 n’ibindi bimenyetso.
Yanzuye ko Trump yagize uruhare mu guhembera imvururu zakurikiye ugutsindwa kwe, aho we n’abamushyigikiye banze ibyavuye mu matora, bagashaka kwitambika Inteko ku wa 6 Mutarama yari iri kwemeza ko Biden ariwe Perezida watowe.
Komite yakoze iri perereza, yavuze ko Trump akwiriye gukurikiranwa imbere y’ubutabera. Yanavuze kandi ko adakwiriye kwemererwa kongera gusubira ku buyobozi.
Ni mu gihe uyu mugabo amaze iminsi atangaje ko aziyamamaza mu 2024.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!