00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yanenze Perezida Biden wemereye Ukraine kurasa misile mu Burusiya

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 December 2024 saa 12:20
Yasuwe :

Donald Trump witegura kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera muri Mutarama 2025, yanenze Perezida Joe Biden wemereye Ukraine kurasa misile za ATACMS mu Burusiya.

Mu Ugushyingo 2024 ni bwo Perezida Biden yemereye Ukraine kurasa izi misile, nyuma y’igihe kirekire Volodymyr Zelensky agaragaza ko zafasha igihugu cyabo guca intege u Burusiya mu buryo bufatika.

Nyuma y’iminsi mike Ukraine yemerewe gukoresha izi misile ziraswa ku ntera ndende, ingabo zayo zatangiye kuzirasa mu Burusiya. Perezida Zelensky yagaragaje ko u Burusiya bukwiye kumva ububi bw’intambara bwashoje ku gihugu cyabo muri Gashyantare 2022.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko Ukraine yarashe misile esheshatu za ATACMS, ebyiri zirahanurwa, izindi ziyoberezwa mu kirere hifashishijwe intwaro zikoresha umuriro w’amashanyarazi.

Mu kiganiro Trump yagiranye n’abanyamakuru ku rugo rwe i Mar-a-Lago, yatangaje ko Perezida Biden atari akwiye kwemerera Ukraine kurasa izi misile mu Burusiya, mu gihe azi neza ko mu gihe cya vuba azava ku butegetsi.

Yagize ati “Ntabwo ntekereza ko bagombaga kwemera ko misile ziraswa mu bilometero 321 mu Burusiya. Sintekereza ko bagombaga kubyemera. Kubera iki babikoze batabanje kumbaza uko mbitekereza? Natekereje ko kubikora ari igikorwa cy’ubusazi bwinshi.”

Na mbere y’uko atsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu tariki ya 5 Ugushyingo 2024, Trump yateguje ko azahuriza Ukraine n’u Burusiya mu biganiro by’amahoro kugira ngo bihagarike iyi ntambara vuba. Aracyashimangira ko guha Ukraine intwaro atari byo byakemura ikibazo.

Donald Trump yagaragaje ko yagombaga kugishwa inama mbere y'uko Ukraine ihabwa uburenganzira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .