Mu Ugushyingo 2024 ni bwo Perezida Biden yemereye Ukraine kurasa izi misile, nyuma y’igihe kirekire Volodymyr Zelensky agaragaza ko zafasha igihugu cyabo guca intege u Burusiya mu buryo bufatika.
Nyuma y’iminsi mike Ukraine yemerewe gukoresha izi misile ziraswa ku ntera ndende, ingabo zayo zatangiye kuzirasa mu Burusiya. Perezida Zelensky yagaragaje ko u Burusiya bukwiye kumva ububi bw’intambara bwashoje ku gihugu cyabo muri Gashyantare 2022.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko Ukraine yarashe misile esheshatu za ATACMS, ebyiri zirahanurwa, izindi ziyoberezwa mu kirere hifashishijwe intwaro zikoresha umuriro w’amashanyarazi.
Mu kiganiro Trump yagiranye n’abanyamakuru ku rugo rwe i Mar-a-Lago, yatangaje ko Perezida Biden atari akwiye kwemerera Ukraine kurasa izi misile mu Burusiya, mu gihe azi neza ko mu gihe cya vuba azava ku butegetsi.
Yagize ati “Ntabwo ntekereza ko bagombaga kwemera ko misile ziraswa mu bilometero 321 mu Burusiya. Sintekereza ko bagombaga kubyemera. Kubera iki babikoze batabanje kumbaza uko mbitekereza? Natekereje ko kubikora ari igikorwa cy’ubusazi bwinshi.”
Na mbere y’uko atsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu tariki ya 5 Ugushyingo 2024, Trump yateguje ko azahuriza Ukraine n’u Burusiya mu biganiro by’amahoro kugira ngo bihagarike iyi ntambara vuba. Aracyashimangira ko guha Ukraine intwaro atari byo byakemura ikibazo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!