Abo bimukira baburiwe ko bagomba gufata utwangushye bakava muri iki gihugu mbere y’uko amategeko yabarengeraga akurwaho ku wa 24 Mata 2025.
Abo bimukira ibihumbi 530 binjiye muri Amerika ku buyobozi bwa Joe Biden muri gahunda yari yarashyiriweho korohereza abimukira izwi nka CHNV.
Iyo gahunda yashyizweho mu 2022, rugikubita yorohereje abo muri Venezuela mbere y’uko yagurirwa ku bindi bihugu.
Iyo gahunda yemereraga abantu kujya muri Amerika n’imiryango yabo mu gihe bafite ababafasha bo muri iki gihugu, bagahabwa impushya z’agateganyo zo kuba mu gihugu.
Byavugwaga ko bwari uburyo bwiza bwo kurwanya ibikorwa byo kwinjira muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko, icyakora Donald Trump akigera ku buyobozi yahise ayikuraho rugikubita.
Yavuze ko iyo gahunda itageze ku ntego zayo.
Mu itangazo Minisiteri y’Umutekano muri Amerika yagize iti “Abo ku butegetsi bwa Biden bahaye abimukira amahirwe yo guhanganira akazi n’Abanyemerika, batwara akazi k’Abanyamerika ndetse basaba ko leta yatera inkunga izo gahunda nubwo zajemo uburiganya, bakaveba Aba-Républicain mu Nteko Ishinga Ametegeko ko bateza ibibazo.”
Bivugwa ko Trump ari guteganya gukuraho uburenganzira bwo kuba muri Amerika ku banya-Ukraine barenga ibihumbi 240 bimukiye muri Amerika intambara y’iwabo ikiba mu 2022.
CHNV yafashije abarenga ibihumbi 213 b’Abanya-Haiti nyuma y’umutekano muke muri iki gihugu, abo muri Venezuela ibihumbi 120, abo muri Cuba ibihumbi 110 n’abo muri Nicaragua ibihumbi 93.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!