Mu bihugu byamaganye izamuka ry’imisoro ku bicuruzwa biva hanze ya Amerika, harimo Canada, Mexique n’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Nubwo ibi bihugu byinubiye iyi misoro, Trump we abona ko nta gikuba yaciye ndetse yavuze ko imisoro yafatiye ibihugu byinshi ikwiriye.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku wa 11 Mata 2025, yagarutse ku kuzamura imisoro ku bicuruzwa biva mu bindi bihugu.
Ati “Dushobora gushyiraho umusoro, hanyuma bo bakihitiramo kutagirana ubucuruzi natwe cyangwa bakawishyura. Niba batekereza ko umusoro ari munini cyane ntibagomba gukorana natwe”.
Abajijwe niba afite impungenge ku bijyanye n’isoko ry’imigabane kubera iyo politiki y’ubucuruzi, Trump yasubije ko nta kibazo abibonamo.
Ati “Isoko ry’imigabane ryarazamutse, ryagize igihe rihungabana gato, ariko nabikemuye vuba. Nzi kubikemura neza.”
Uyu mukuru w’igihugu kandi yanavuze ku kuba izamuka ry’imisoro ryatuma benshi bahagarika gukoresha ifaranga rya Amerika, agaragaza ko amadolari azakomeza kuba amahitamo ya bose, ashimangira ko hagize igihugu gihagarika kuyakoresha yahita abikemura.
Ibicuruzwa biva mu bihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi byashyiriweho umusoro wa 20%, ibindi nka Vietnam bishyirirwaho 46% mu gihe Taiwan yashyiriweho 32%.
Ibihugu Amerika yavuze ko imisoro ku bicuruzwa bibiturukamo iri hejuru ya 10% harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyizwe kuri 11%, Madagascar izajya isoreshwa 47%, Mozambique izasoreshwa 16%, Malawi ikaba ku rugero rwa 18% na Syria yashyiriweho umusoro wa 41%, nyamara ibi bihugu bibarirwa muri 26 bikennye cyane ku Isi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!